Amakipe 19 ni yo yitabiriye iyi tombola akaba yashyizwe mu matsinda abiri, aho itsinda rya mbere ririmo amakipe icyenda ashobora kongerwaho imwe mugihe inteko rusanjye ibyemeje, naho itsinda rya kabiri rikaba ririmo amakipe 10.

Ikipe ya La Jeunesse yahoze mu cyiciro cya mbere ikacyikuramo ku mpamvu zitari zasobanuka, izatangirira urugamba rwo kukigarukamo mu itsinda A, itsinda ihuriramo n’amakipe nka Aspor imaze imyaka muri iki cyiciro, ndetse na SEC yagarukiye muri ½ mu mwaka wa shampiyona ushize.
Itsinda rya kabiri ni ryo rigaragaza ingufu cyane, aho amakipe yamanutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize, Esperence na Muhanga abarizwa, akazahangana n’andi makipe nka Rwamagana itoroshye, Bugesera yahigiye kuzamuka uyu mwaka, ndetse n’Intare zirerera APR FC.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 24/1/2015 aho aya makipe azayikina agomba gutanga abakinnyi batatu bonyine barengeje imyaka 20 ku rutonde rw’abakinnyi batarenze 30 azaba atanga muri iri shyirahamwe bitarengeje tariki 15/1/2015.
Uko amatsinda ahagaze:
Itsinda A
- SEC
- Aspor
- Etoile de l’est
- Gasabo
- La Jeunesse
- Pepiniere
- United Sars
- Vision,
- Vision JN
- X (izemezwa na Inteko Rusange)
Itsinda B
- Bugesera
- Akagera
- Esperance
- Intare
- Interforce
- Kirehe
- Muhanga
- Rwamagana
- Sorwathe
- Unity FC
Jah d’ eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amakipe yose afite amazina y’Akarere nta mbaraga afite. Akwiye gushaka andi mazina ariko agafashwa n’Akarere.