Sitade Muhanga irasurwa mbere yo kwemererwa kwakira imikino nyafurika

Inzobere iturutse ku mugabane wa Afurika izasura sitade ya Muhanga kuwa gatanu tariki 12/12/2014 mu rwego rwo kureba ko yujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino nyafurika y’umwaka utaha.

Ikibuga cya Muhanga ni cyo cyatoranyijwe ngo kizabereho imikino nyafurika amakipe azahagararira u Rwanda azitabira umwaka utaha, ariyo Champions League na Confederation Cup.

Sitade ya Muhanga biteganyijwe ko izakira imikino Rayon Sports na APR FC zizaba zikinira mu rugo n’amakipe yo ku mugabanwe wa Afurika, nyuma y’aho sitade Amahoro ndetse na Sitade ya Kigali zisanzwe zakira iyi mikino zizaba ziri kuvugururwa hitegurwa CHAN ya 2016.

Sitade ya Muhanga izakira imikino nyafurika umwaka utaha.
Sitade ya Muhanga izakira imikino nyafurika umwaka utaha.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwasuye iki kibuga mu kwezi gushize, ndetse busaba Akarere ka Muhanga kugira icyo kagitunganyaho mbere yo kwakira ayo marushanwa akomeye mu kwa kabiri k’umwaka utaha.

Aganira na Kigali Today, umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Mussa Hakizimana yatangaje ko nyuma yo kugira ibyo basaba akarere, CAF nayo yashatse kwirebera uko iki kibuga kimeze ari nayo mpamvu yohereje inzobere yabyo yarangije no kugera mu Rwanda.

Ati “Twasuye ikibuga cya Muhanga ndetse tubasaba gutunganya igice cyo hakurya ndetse n’urwambariro kubera ko ariho hazakinirwa imikino nyafurika y’umwaka utaha. Twohereje raporo muri CAF ndetse nabo batubwira ko bazohereza umuntu wo kugisuzuma kuri ubu wageze mu Rwanda, aho uyu munsi (ku wa kane) cyangwa ejo (kuwa gatanu), azerekeza i Muhanga kureba niba koko cyujuje ubuziranenge”.

Igice cyo hakurya kirebana na Tribune kiri mu biteganywa gusanwa i Muhanga.
Igice cyo hakurya kirebana na Tribune kiri mu biteganywa gusanwa i Muhanga.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Akarere ka Muhanga ,Celse Gasana, yatangarije Kigali today ko na bo bategereje gahunda ya FERWAFA ndetse n’inzobere ya CAF mbere yo gutangaza byinshi bijyanye n’isanwa rya sitade ya Muhanga.

Ikipe ya APR FC ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), aho yabonye iyi tike nyuma yo gutwara shampiyona iheruka. Rayon sports yabaye iya kabiri muri shampiyona yo ikazahagararira igihugu mu mikino ya Confederation Cup.

Ikibuga cya Muhanga, kuri iki cyumweru tariki ya 14/12/2014, kizakira umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports izaba ihuriramo na As Kigali banganya amanota 18 nyuma y’umunsi wa cyenda wa shampiyona.

Jah D’Eau Dukuze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka