Sinasabye gukubirwa umushahara cyangwa kuba mu Budage - Frank Spittler watoje Amavubi
Umudage Frank Spittler uheruka gutoza Amavubi ariko ntiyongererwe amasezerano yavuze ko mu biganiro byo kongera amasezerano atigeze asaba gukubirwa kabiri umushahara nk’uko byavuzwe cyangwa gusaba ko igihe kinini yajya akimara mu Budage.

Ibi uyu mugabo watoje ikipe y’u Rwanda hagati y’Ugushyingo 2023 n’Ukuboza 2024 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today aho yavuze ko ibiganiro byose byo kongera amasezerano byarimo gutenguha kuko byatinze no gutangira nk’uko byari byumvikanyweho.
Ati"Inzira yose y’ibiganiro ku masezerano mashya yarimo gutenguhwa, mbere na mbere byagombaga kuba byaratangiye muri Nzeri(2024) ni byo twari twaremeranyije ariko FERWAFA yabitangiye hagati mu Gushyingo 2024 banzanira amasezerano y’umwaka umwe."
Ubwo ibiganiro byarimo havuzwe ko uyu mugabo yasabye gukubirwa umushahara kabiri nk’uko na Kigali Today yabibwiwe n’umwe mu bayobozi muri FERWAFA ariko Spittler we yayihamirije ko atari byo kuko yasabye uwo yari yarigeze gusaba aza ariko na wo wagabanyijwe.
Ati "Ni ukuri ntabwo nigeze nsaba gukubirwa kabiri umushahara,mbere yo kuza Rwanda mu Gushyingo 2023 twagiranye inama yabereye i Munich mu kigo cya FC Bayern ndi hamwe na Visi Perezida wa FERWAFA mu gihe Perezida n’umuntu wo muri Minisiteri bari ku ikoranabuhanga, hari amafaranga twumvikanye ariko ubwo nageraga i Kigali ngiye gusinya amasezerano FERWAFWA yarayagabanyije. Ubu(ubwo baganiraga kongera amasezerano) ayo bagabanyije mu 2023 ni yo nongeye gusaba, barabyemera ariko birangira habayemo kuyagabanya nanone."
Ingingo itarumvikanyweho ni uko Frank Spittler wari wemeye umwaka umwe yahabwaga ndetse n’umushahara yahawe,yasabye ko mu gihe yabona itike y’Igikombe cy’Isi 2026, kuva muri Mutarama uwo mwaka amafaranga yari kwikuba kabiri kugeza avuye gutoza iri rushanwa ibyo we yita ko yari no kuba umutoza uhembwa macye mu bari kuba batoza muri iryo rushanwa u Rwanda rwari gukora amateka yo kujyamo bwa mbere ku bwe ingingo ariko FERWAFA itemeye nk’uko yakomeje abivuga.
Ati "Icyo nabasabye gusa ni uko nituramuka tubonye itike y’Igikombe cy’Isi 2026, kuva muri Mutarama amasezerano yari guhita yiyongera n’umushahara ukikuba kabiri ariko gusa muri icyo gihe cy’Igikombe cy’Isi(hagati yo kubona itike no kugikina) ariko ntabwo babyemeye."
Ku ngingo yo kuba Frank Spittler yarasabye ko yajya aza mu Rwanda ari uko ikipe y’igihugu ifite imikino uyu mugabo yavuze ko atari byo kuko na we ubwe yari kubihomberamo bitewe n’itegeko ry’iwabo mu Budage.
Ati "Kuba nari kuzajya nza mu Rwanda hari imikino gusa na byo ntabwo ari byo kuko hari itegeko (mu Budage) ko ngomba kwishyura umusaruro wuzuye ku mushahara wanjye mu gihe ntari hanze y’Igihugu iminsi irenze 183 rero byari kuba ntacyo bimaze kuri njyewe kuza ku mikino gusa."
Ibiganiro hagati ya Frank Spittler na FERWAFA ntabwo byamaze igihe gito kuko ngo ubutumwa bumubwira ko ibiganiro byarangiye atazakomezanya n’Amavubi bwanyujijwe kuri email yabuhawe ibyumweru bibiri mbere y’uko FERWAFA itangaza Adel Amrouche nk’umutoza mushya w’Amavubi,na we akabifuriza amahirwe masa.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|