Imikino itatu yakinwe kuwa gatandatu tariki 14/04/2012 yose habayeho kunganya. Kuri Stade Regional i Nyamirambo Isonga FC yanganyije na Kiyovu Sports 0-0, I Nyamagabe Amagaju FC yanganyije na Mukura VS 0-0, i Nyanza, ikipe ya Nyanza yanganyije na Marines FC igitego 1-1.
Kuri iki cyumweru hateganyijwe indi mikino itatu : Rayon Sports irerekeza i Rusizi, aho igomba gukina na Espoir F.C. iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6.
Nubwo ikipe ya Rayon Sports ikundwa gutungurwa n’amakipe matoya, ifite ubushake bwo gutsinda uwo mukino kugira ngo igaruke mu makipe atatu ahatanira igikombe cya shampiyona.
APR FC yicaye ku mwanya wa gatatu n’ibirarane by’imikino itatu irahatana na La Jeunesse F.C kuri Stade ya Kigali.
Etincelles F.C irakira ikipe ya AS Kigali kuri Stade Umuganda mu Mujyi wa Rubavu. Ikipe ya Police FC izaruhuka.
Nshimiyimana Leonard
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
RAYON SPORT IFITE MANAGEMENT ITAZI ICYO GUKORA PEE NAHU UBUNDI ABAFANA IFITE BARAHAGIJE NGO ITWARE IBIKOMBE BYOSE.