Shampiyona yasubukuwe nyuma y’icyumweru cy’icyunamo

Nyuma yo guhagarika imyidagaduro yose mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, mu mpera z’iki cyumweru shampiyona irakomeza ku munsi wayo wa 21.

Imikino itatu yakinwe kuwa gatandatu tariki 14/04/2012 yose habayeho kunganya. Kuri Stade Regional i Nyamirambo Isonga FC yanganyije na Kiyovu Sports 0-0, I Nyamagabe Amagaju FC yanganyije na Mukura VS 0-0, i Nyanza, ikipe ya Nyanza yanganyije na Marines FC igitego 1-1.

Kuri iki cyumweru hateganyijwe indi mikino itatu : Rayon Sports irerekeza i Rusizi, aho igomba gukina na Espoir F.C. iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6.

Nubwo ikipe ya Rayon Sports ikundwa gutungurwa n’amakipe matoya, ifite ubushake bwo gutsinda uwo mukino kugira ngo igaruke mu makipe atatu ahatanira igikombe cya shampiyona.

APR FC yicaye ku mwanya wa gatatu n’ibirarane by’imikino itatu irahatana na La Jeunesse F.C kuri Stade ya Kigali.

Etincelles F.C irakira ikipe ya AS Kigali kuri Stade Umuganda mu Mujyi wa Rubavu. Ikipe ya Police FC izaruhuka.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

RAYON SPORT IFITE MANAGEMENT ITAZI ICYO GUKORA PEE NAHU UBUNDI ABAFANA IFITE BARAHAGIJE NGO ITWARE IBIKOMBE BYOSE.

bagabo gedeon yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka