Shampiona irakomeza,abakinnyi barindwi bahagaritswe

Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa gatanu hakinwa imikino y’umunsi wa karindwi

Kuri uyu wa gatanu shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa karindwi,aho imikino ibiri ibera ku bibuga bya Nyamagabe na Muhanga ari yo itegerejwe.

Imikino y’umunsi wa karindwi

Ku wa Gatanu taliki ya 30/10/2015

Amagaju Fc vs Marines Fc (Nyamagabe)
Mukura VS vs AS Muhanga (Muhanga)

Rayon Sports umukino wayo washyizwe ku wa gatandatu,uvanwa ku cyumweru
Rayon Sports umukino wayo washyizwe ku wa gatandatu,uvanwa ku cyumweru

Ku wa Gatandatu taliki ya 31/10/2015

Bugesera Fc vs Musanze Fc (Nyamata)
APR Fc vs Sunrise FC (Kicukiro)
Espoir vs AS Kigali (Rusizi)
Rwamagana City Fc vs Rayon Sports (Rwamagana ku kibuga cya Police )
SC Kiyovu vs Etincelles FC (Mumena)

APR Fc ntiyahiriwe na 2015 mu mikino mpuzamahanga
APR Fc ntiyahiriwe na 2015 mu mikino mpuzamahanga

Ku cyumweru taliki ya 1/11/2015

Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro)

AS Kigali iyoboye urutonde irahura na Espoir i Rusizi kuri uyu wa Gatandatu
AS Kigali iyoboye urutonde irahura na Espoir i Rusizi kuri uyu wa Gatandatu

Abakinnyi barindwi kandi nibo bahagaritswe kubera amakarita,bakaba bataza kugaragara mu mikino y’umunsi wa karindwi wa Shampiona aribo:Mutsinzi Angel (AS Muhanga), Rodrigue Kisosi (AS Muhanga), Manishimwe Yves (Etincelles), Mutunzi Clement (Espoir), Bishira Latif (AS Kigali), Kimenyi Jacques (Rwamagana City FC) na Mico Justin (AS Kigali).

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka