Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, kugeza ubu ni uwa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda 2019/2020, aho kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 11, akaza inyuma ya Samson Babua ufite ibitego 13.

Kugeza ubu uru rutahizamu yamaze gushimwa n’iyi kipe yo mu Bushinwa, nyuma yo gukurikirana uko yagiye yitwara aho yanyuze, ndetse no kureba amwe mu mashusho ye ya vuba harimo n’uko ari kwitwara muri uyu mwaka.

Tchabalala akaba agomba gukora igeragezwa mbere y’uko yasinya muri iyi kipe, akaba asanzeyo abandi bakinnyi nabo banyuze muri Rayon Sports barimo Jules Ulimwengu ndetse na Michael Sarpong.
Aya makuru yo kugenda kwa Tchabalala kandi yanemejwe n’umutoza wa Bugesera Masudi Djuma wavuze ko uyu mukino ushobora kuba ari uwa nyuma uyu rutahizamu abakiniye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|