
Seninga yandikiye Etincelles ayimenyesha ko atakiri umutoza wayo
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Seninga yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles muri iki gitondo cyo ku wa 26/11/2019, yamenyesheje iyi kipe ko asezeye ku mirimo yari ashinzwe.
Zimwe mu mpamvu yatanze, harimo kuba iyi kipe yarishe amasezerano bagiranye ndetse igashaka no kumuhuguza umushahara w’ukwezi kwa cumi, ndetse no kuba komite ari yo yamuguriye abakinnyi mu gihe mu masezerano bavugaga ko ari umutoza Seninga ugomba kuzabahitamo.
Ibaruwa Seninga Innocent yandikiye Etincelles

Mu mikino icyenda ya shampiyona uyu mutoza yari amaze gutoza Etincelles, yatsinzemo imikino itatu, inganya ibiri itsindwa ine, ubu ikaba iri ku mwanya wa cyenda mu makipe 16.
Inkuru bijyanye :
Ikipe ya Etincelles iranyomoza Seninga uyishinja ubwambuzi
National Football League
Ohereza igitekerezo
|