Uyu mukinnyi byatangiye kuvugwa ko yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports ubwo shampiona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2014/2015 yaburaga iminsi mike ngo irangire,ubu ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bakinira iyi kipe mu mikino ya gicuti.

Ubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryashyiraga ho italiki ntarengwa yo gutanga ama lisiti amakipe azifashisha,ikipe ya Rayon Sports yaje gutanga urutonde rugaragaraho uyu mukinnyi,ndetse na Kiyovu Sports iza gutanga urutonde uyu mukinnyi ariho.


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yamaraga gukina umukino wa gicuti na Ibanda Sport y’i Bukavu,Nshuti Dominique Savio yatangaje ko atigeze agira icyo avugana n’iyi kipe ya Kiyovu Sports,ko ahubwo yashidutse yisanga kuri uru rutonde.
Savio ati"Ikibazo cya Kiyovu nanjye nacyumvise gutyo kuko nigeze kuhanyura nkiri muto,banshyize ku rutonde tutaraganiriye kuko Kiyovu Sports nkiri mu Isonga nategereje ko iza ngo tuganire ndaheba,ariko Rayon Sports niyo yabashije kunyegera turaganira"

Nshuti Dominique Savio ni umwe mu bakinnyi bavuye mu ikipe y’Isonga bagaragaza ko bashakishwa n’amakipe mesnhi,aho ndetse kandi yagiye yitwara neza mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20,ndetse akaba anahamagarwa mu ikipe nkuru Amavubi.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega kiyovu ubwo se irashaka uriyamwana munzira zitarizo
ikiza nuko nyirubwite ariwe wabishubirije Ko ntagahunda afitanye na kiyovu harikindi se? urubanza ntirwarangiye.
Kiyovu ijye igerageza kwiyubaha kabisa ikore ibintu biri mumucyo