Savio wakiniraga Isonga yamaze gusinya muri Rayon Sports
Umukinnyi wakinaga mu ikipe y’Isonga uzwi ku izina rya Nshuti Savio Dominique yamze gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka igera kuri ibiri,aho aje nk’umusimbura wa Ndayisenga Fuadi wamaze kwerekeza mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo bafatwaga nk’inkingi za mwamba i Nyanza,ikomeje kugenda yongera kwiyubaka ihereye mu bana bakiri bato,aho nyuma yo gusinyisha abakinnyi bane bakiniraga ikipe y’Isonga, ubu yongeye gusinyisha undi mukinnyi washakagwa n’amakipe menshi ya hano mu Rwanda.

Nshuti Dominique Savio wakiniraga ikipe y’Isonga yasinye mu ikipe ya Rayon Sports ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere,mu gihe byari byavuzwe ko uyu musore yagiye yifuzwa n’amakipe arimo AS Kigali,APR Fc ndetse na Police Fc.
Usibye Savio kandi wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ibarizwa i Nyanza,umunyezamu Bakame nawe yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka akinira Rayon Sports nyuma y’indi myaka ibiri yari amaze avuye mu ikipe ya APR Fc.
Ikipe ya Rayon Sports, ubu ikaba imaze gutakaza abakinnyi barimo Ndayisenga Fuadi na Hategekimana Aphrodis berekeje muri Sofapaka,ndetse na Bizimana Djihad werekeje mu ikipe ya APR Fc,mu gihe kandi na Faustin Usengimana bivugwa ko yaba yaramaze kugera muri APR FC.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Savio Nakomeze Atere Imbere Y’irindakwirata Dore
Savio Nshuti Afite Umugore?
karibu i Nyanza.
Savio! karibu muri Gikundiro. Ngwino ugaragaze ibyo ushoboye dufatanye ibyishimo. Ooooh RAYON!
Karibuwana.mwikipeyacu. Gikundiro. Kbs.ndakwemeyepe!
Ikipe yacu ni ikomeze yiyubake kuko twatakaje abakinnyi benshi kandi bingenzi.Kandi ubuyobozi nibutugezeho uko twaha/twatanga umusanzu ikipe yacu kugira ngo yiyubake.Merci!!
Kalibu petit ngwino mu ikipe y’Imana aho uzahita uba umu star ku buryo bworoshye
Mukomeze mushake abana bacu bakiri bato kandi muzabona ko mutibeshye
Tumuhaye ikaze mu ekipe yabanyamugisha Gikundiro! mwifurije guhirwa muri byose.