Sadou na Baby bashobora kutazakina umukino wa Nigeria
Mu gihe habura iminsi itandatu ngo u Rwanda rukine na Nigeria umukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, Sadou Boubakary na Uzamukunda Elias ‘Baby’ ntibari bemeza ko bazitabira ubutumire bahawe n’umutoza w’Amavubi, Milutin Micho.
Uretse abakinnyi ba APR na Kiyovu bavuye mu mikino mpuzamahanga, abandi bakinnyi bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi.
Ushizwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu (team manager), Alfred Ngarambe, yabwiye Kigalitoday ko abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda bari bategerejwe bamaze kugera mu Rwanda uretse Sadou Boubakar urimo gushaka ikipe azakinamo na Uzamukunda Elias ufite imikino ya shampiyona agomba gukinira ikipe ye, AS Cannes.
Ngarambe yatubwiye ko bigoye ko Sadou yakina umukino wa Nigeria kuko ubu ahangayikishijwe no gushaka ikipe azakinamo ku mugabane w’Uburayi.
Uzamukunda na we ngo yabwiye umutoza ko afite imikino ibiri agomba gukinira ikipe ye ya AS Cannes yo mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, bivuze ko mu minsi isigaye bigoye ko yaza mu Rwanda agahita akina umukino wa Nigeria.
Nyuma yo kubona ko Sadou Aboubakar atakije gukinira Amavubi, umutoza Milutin Micho yahise ahamagara Kalisa Mao ukina muri Congo mu ikipe ya Darling Club Motema Pembe, ndetse akaba yamaze no kugera mu mwiherero.
Mu bandi bakinnyi bakina hanze bamaze kuhagera hari Haruna Niyonzima ukina muri Young Africans yo muri Tanzania wahageze tariki 21/02/2012. Yaje ahasanga Tibingana Charles Mwesigye na Bonnie Bayingana bakina muri Uganda, Jonas Nahimana ukina muri Kenya na Daddy Birori ukina muri Congo muri AS Vita Club.
Umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria uzaba tariki 29 Gashyantare, uretse ko kugeza ubu ikibuga umukino uzaberaho kitaramenyekana.
Mu gihe benshi bifuza ko uyu mukino wazabere kuri Stade Amahoro bitewe n’uburemere bwawo ndetse n’abakinnyi b’ibihangange bazawuzamo, ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko umutoza yifuza ko umukino wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ahari ubwatsi bwa kijyambere (Pelouse Syntétique), ariko FERWAFA nta mwanzuro wa nyuma irafata kuri ibyo byifuzo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|