Rwinkwavu: Sitade ikipe ya Standard FC yakiniragaho yatangiye gusanwa

Sitade ya Rwinkwavu, imwe mu za mbere zabayeho mu Rwanda yakinirwagaho n’ikipe yitwaga Standard FC yatangiye gusanwa nyuma y’igihe kini yarabaye itongo.

Iyo sitade iri mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, yubatswe kera kuko n’umwami Mutara wa III Rudahigwa ngo yaba yarayikiniragaho akanitabira ibirori byabaga byayiteguriwemo.

N’ubwo iyo sitade yari yarabaye nk’itongo, yari ifite ikibuga cyiza kandi kirimo ibyatsi bya pasiparumu, abaturage bo mu murenge wa Rwinkwavu n’abakozi bawukoreramo bakaba bajyaga bagicongeraho ruhago.

Iyi Stade itarasanwa ni uku yari imeze.
Iyi Stade itarasanwa ni uku yari imeze.

Iyo sitade iri gusanwa na sosiyete ya Walfram icukura amabuye y’agaciro mu birombe bya Rwinkwavu, igitekerezo cyo kuyisana kikaba cyaravutse ahanini ubwo hategurwaga umunsi w’abacukuzi wabaye mu mpera z’umwaka ushize, nk’uko Kampayana Martin uhagarariye Walfram i Rwinkwavu yabitangarije Kigali Today.

Cyakora ngo uko yari imeze na byo ubwabyo ngo byari biteye isoni nk’uko Kampayana abivuga. Ati “Icyambere uko yari imeze yari iteye isoni, kandi buri mwaka tugira umunsi mukuru w’abacukuzi. Kubera ko twagombaga kuwukorera kuri iriya sitade n’ukuntu yasaga duhitamo kuyisana ku buryo bworoheje kugira ngo n’abakinnyi na bo bajye bakinira ahantu hameze neza”.

Sitade ya Rwinkwavu ngo yari sitade iri ku rwego rw’igihugu kuko yaberagaho imikino yahuzaga amakipe akomeye mu gihugu harimo Rayon Sport na Kiyovu Sport z’icyo gihe nk’uko bamwe mu nararibonye z’i Rwinkwavu babivuga.

Mu nkengero z'ikibuga hamennye garaviye.
Mu nkengero z’ikibuga hamennye garaviye.

Hari hashize igihe kinini hari gahunda yo gusana iyo sitade ariko ntibikorwe, ku buryo ngo bamwe mu baturage bibazaga icyari cyarabuze kugira ngo yongere igaragare neza ho gukomeza kuba itongo.

Ubuyobozi bwa Walfram ngo nta ngengo y’imari bufite yo kubaka iyo sitade ku buryo yajya ku rwego rw’izindi sitade zikomeye mu gihugu, nk’uko Kampayana abivuga.

Ubwo abakozi ba minisiteri y’umuco na siporo basuraga iyo sitade mu rugendo barimo rwo gusura ibibuga byo gukiniraho, inzibutso z’abazize Jenoside n’ibintu nyaburanga biboneka mu karere ka Kayonza mu mpera z’umwaka wa 2012, Uwambaza Jean Marie Vianney ushinzwe siporo n’imyidagaduro muri iyo minisiteri yavugaga ko iyo sitade ishobora kuba ahantu nyaburanga iramutse itunganyijwe neza kuko ifite amateka akomeye ku Rwanda.

Yavuze ko kumva ko hari sitade umwami w’u Rwanda yakiniragaho ari ikintu gikomeye ku muntu uwo ari we wese wabyumva, bikaba byakurura ba mukerarugendo baje kureba aho umwe mu bami b’u Rwanda yacongeraga ruhago.

Aho kwicara barahatwikiriye.
Aho kwicara barahatwikiriye.

Icyo gihe yanavuze ko bazakora ubuvugizi kugira ngo iyo sitade isanwe, ariko byari bitarakorwa kugeza ubwo Walfram yafataga icyemezo cyo kuba iyisannye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu, Gakire Elias, avuga ko undi muntu cyangwa ikigo cyakwifuza kugira ubufasha gitanga mu kwagura iyo sitade bahawe ikaze kuko badashobora kwanga ubufasha ubwo ari bwo bwose.

Cyprien M. Ngendahimana

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka