Ibi umuyobozi w’akarere yabitangarije Kigali Today mu rwego rwo kwerekana ko gukorana siporo n’abaturage ntacyo bitwaye ahubwo bituma bakwiyumvamo nk’umuyobozi bityo na gahunda ubagezaho bakazitabirana umurava.

Yagize ati “gukora siporo mbere na mbere bituma ubuzima bwanjye bumera neza ikindi kandi bituma negera abaturage tugasabana ku buryo na gahunda za Leta mbagezaho bazitabirana umwete”.
Abajijwe niba gusabana ntacyo byakwangiza ku isura ye bitewe n’uko rimwe na rimwe hari igihe bamutinyuka ntibumve icyo ababwiye yatangaje ko ntaho bihuriye ko ahubwo aribwo bihutira gukora ibyo ababwiye.

Umuyobozi w’akarere akinira ikipe y’abashaje yitwa Rutsiro Peace Football Club akaba ari n’umwe mu bakinnyi bakomeye igenderaho kuko ari we ukunze no kuyitsindira ibitego byinshi.
Mu rwego rwo guteza imbere imikino mu karere ka Rutsiro ubu ngo hari gahunda y’uko umwaka utaha hazaba hariho ikipe mu cyiciro cya mbere ndetse hakazaba hariho n’ikipe y’abakobwa mu cyiciro cya mbere.

Harateganywa kandi gushaka impano zitandukanye ku buryo mu myaka 2 iri imbere ngo hazashingwa ishuri ry’umupira w’amaguru mu karere ka Rutsiro nk’uko umuyobozi w’akarere abitangaza.
Ikipe ya Rutsiro Peace fc ari nayo umuyobozi w’akarere akinamo yitoza 3 mu cyumweru kandi nawe akaba yitabira imyitozo iyo akazi katabaye kenshi, iyi kipe kandi ikaba ikunda gukina imikino ya gicuti ikaba inaherutse gutwara igikombe cya Rutsiro Leadership.

Mbarushimana Aimable
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|