Rutsiro: Ikipe y’umurenge wa Kivumu yegukanye “Umurenge Kagame Cup”

Umurenge wa Kivumu wegukanye igikombe cyo mu karere ka Rutsiro mu marushanwa bita Umurenge Kagame Cup, aho watsinze umurenge wa Rusebeya ku cyumweru tariki 30/03/2014 mu marushanwa yari amaze iminsi azenguruka imirenge yose igize akarere ka Rutsiro.

Ikipe ya Kivumu yatsinze igitego mu gice cya mbere, ariko ikipe ya Rusebeya icyishyura mu gice cya kabiri. Rusebeya yaje no kubona ikindi gitego cya kabiri ariko umusifuzi w’uwo mukino aracyanga avuga ko hari habayeho kurarira. Umukino warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe, hitabazwa penaliti, umurenge wa Kivumu wegukana intsinzi nyuma yo kwinjiza mu izamu penaliti enye kuri ebyiri za Rusebeya.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yashyikirije kapiteni w'ikipe y'umurenge wa Kivumu igikombe giherekejwe n'ibihumbi 150.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yashyikirije kapiteni w’ikipe y’umurenge wa Kivumu igikombe giherekejwe n’ibihumbi 150.

Kapiteni w’ikipe y’umurenge wa Kivumu, Nshubijeho Emmanuel bakunda kwita “Nkuba” avuga ko babashije kwegukana intsinzi bitewe n’uko muri iyi minsi bakoze imyitozo myinshi ndetse bakaba bari bafite n’umutoza mwiza ku buryo yabafashije gutsinda hakiri kare andi makipe yari asanzwe akomeye ku rwego rw’akarere.

Ngo basanzwe bakorera imyitozo ahantu hamwe ku buryo bari baziranye cyane kurusha ikipe ya Rusebeya yo yavugwagamo ko yanagiye gushaka abakinnyi hanze y’umurenge ngo baze kuyikinira bikaba iby’ubusa kuko ngo basanzwe batamenyeranye n’abandi.

Sitade Mukebera yakubise iruzura.
Sitade Mukebera yakubise iruzura.

Kapiteni Nshubijeho yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame watekereje gushyiraho aya marushanwa y’umurenge Kagame Cup kuko atuma abantu benshi bahura bagasabana kandi akaba ari n’amahirwe ku bakinnyi batandukanye bari hirya no hino mu mirenge kuko babasha kugaragaza impano zabo no kwidagadura binyuze mu mikino, bityo abakiri bato bikaba byabafasha no kubona amakipe bakinira akomeye ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yashimiye ikipe y’umurenge wa Kivumu kuko yatwaye igikombe giherekejwe na sheki y’amafaranga ibihumbi 150. Ikipe y’umurenge wa Rusebeya yabaye iya kabiri yahawe sheki y’ibihumbi 100.

Abakinnyi n'abafana b'ikipe ya Kivumu bishimiye igikombe begukanye ku rwego rw'akarere.
Abakinnyi n’abafana b’ikipe ya Kivumu bishimiye igikombe begukanye ku rwego rw’akarere.

Uyu mukino warangiye bwije hafi saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kubera ko watangiye utinze. Mbere yawo habanje kuba impaka zatewe n’uko ikipe ya Kivumu yagaragazaga impungenge kuri bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rusebeya, aho batanu muri bo byavugwaga ko ari abo yatiye mu yandi makipe. Icyakora abari bayoboye uwo mukino basanze kuvanamo abo bakinnyi ku munota wa nyuma bidashoboka barabareka barakina.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ndetse no kwimakaza imiyoborere myiza mu karere ka Rutsiro binyuze mu mikino, akarere ka Rutsiro karateganya gutegura andi marushanwa azatangira mu kwezi kwa gatanu agahuza utugari twose n’imirenge igize akarere hagamijwe no gushaka amakipe akomeye y’akarere. Hatagize igihinduka, ayo marushanwa ngo yazaba no mu yindi mikino nka Volleyball na Basketball.

Aba bafana ba Kivumu batangaje abitabiriye uwo mukino.
Aba bafana ba Kivumu batangaje abitabiriye uwo mukino.

Malachie Hakizimana

National Football League

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndemeye gusa munkumbuje akarere nkomokamo
gusa bigaragara ko mumaze gutera imbere
erega ni mugihe numuhanda wumukara mu minsi mike muraba muwugendamo . YEGO NA MUSANZE ni nziza ariko mwe munyeretse ko mwifitiye icyizere mukomereze aho tubari inyuma mwese .munsuhurize Maire wacu arasobanutse kuba ageze no muri sport

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Harakabaho Leta yubumwe bw’abanyarwanda iyobowe na PEREZIDA PAUL KAGAME urasobanutse kandi urashoboye nti tuzagutererana muguteza uRwanda rwacu imbere"Rwose ni ubuhamya bukomeye kubona KIVUMU itsinda RUSEBEYA ni amateka"

sinzabakwira Denys Donath yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka