Rutsiro: Ikipe y’abagore yegukanye “Umurenge Kagame Cup” ku rwego rw’igihugu

Igikombe cy’imiyoborere myiza cyari kimaze igihe gihatanirwa n’amakipe y’abagore ahagarariye uturere twose tw’igihugu cyegukanywe n’akarere ka Rutsiro nyuma yo gutsinda akarere ka Musanze ibitego bine ku busa.

Muri uwo mukino wabereye i Kigali ku wa gatandatu tariki 21/06/2014 kuri sitade ya Kicukiro, amakipe yose yakoresheje ingufu zishoboka, agerageza kwitwara neza, ariko ikipe y’akarere ka Rutsiro irusha cyane ingufu ikipe y’akarere ka Musanze. Ibitego bibiri bya mbere babitsinze mu gice cya mbere, mu gice cya kabiri bongeramo ibindi bitego bibiri.

Imanishimwe Pacifique wari umutoza w’ikipe y’abagore y’akarere ka Rutsiro mu mukino yatsinzemo ikipe ya Musanze ibitego bine ku busa, asanga kuba ikipe yatozaga yaritwaye neza byaratewe n’uko iyo kipe yakurikije imyitozo yakozwe mbere no kwitegura neza, ari na byo byabashoboje gutsinda ibitego bine byose ku busa. Ati “urebye twarayirushije kuva mu gice cya mbere kugeza umukino urangiye.”

Ikipe y'abagore y'akarere ka Rutsiro yatwaye igikombe na sheki y'ibihumbi 500.
Ikipe y’abagore y’akarere ka Rutsiro yatwaye igikombe na sheki y’ibihumbi 500.

Abajijwe ibanga ikipe yatozaga yakoresheje kugira ngo itsinde ibitego bine byose indi kipe bari bahanganye ku mukino wa nyuma, Imanishimwe yasubije ko ikintu cya mbere cyabafashije gutsinda uwo mukino ari ubufatanye mu gutegura iyo kipe. Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwabigizemo uruhare rukomeye, abatoza b’iyo kipe na bo ngo bagerageza gukoresha abo bagore imyitozo ihagije kandi bakayikora ku gihe.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, asanga kuba akarere ayoboye karabashije kwegukana igikombe mu marushanwa y’imiyoborere myiza yitiriwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari agahigo gakomeye bagezeho kuko cyifuzwaga n’uturere twinshi.

By’akarusho ngo bigaragaza ko mu miyoborere myiza himakajwe n’ihame ry’uburinganire, aho mu karere ka Rutsiro abana b’abakobwa na bo bakina umupira w’amaguru mu bwisanzure.

Akarere karateganya ko icyo gikombe kizazenguruka imirenge yose kugira ngo abo hirya no hino mu mirenge na bo bishimire igikombe akarere kabashije kwegukana ku rwego rw’igihugu bigizwemo uruhare n’abana babo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagize ati “kuba tubonye igikombe nk’akarere ka Rutsiro turabyishimiye cyane, kandi ni n’intango yo gushishikariza abandi babyeyi bose ko Rutsiro irimo abakobwa n’abahungu bakiri bato bafite impano bashobora kwitabira amarushanwa mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu mikino itandukanye.”

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yashyikirijwe igikombe begukanye nyuma yo gutsinda Musanze ibitego bine ku busa.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yashyikirijwe igikombe begukanye nyuma yo gutsinda Musanze ibitego bine ku busa.

Kugira ngo abo bakobwa bazarusheho gutera imbere no gutanga umusaruro mwiza mu marushanwa ari imbere, bifuza ko bakomeza guhurizwa hamwe kandi bagakora imyitozo ihoraho kugira ngo bamenyerane.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibyo bubifite muri gahunda kuko haramutse hatagize igihinduka, umwaka utaha wa shampiyona akarere ka Rutsiro kazaba gafite ikipe y’abagore mu cyiciro cya mbere.

Bamwe mu bagize ikipe yatwaye igikombe ni abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, mu gihe abandi ari abaturage basanzwe.

Ikipe y’abagore yari ihagarariye akarere ka Rutsiro yegukanye igikombe cy’imiyoborere myiza ku rwego rw’igihugu giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Malachie Hakizimana

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka