Rutare Jonathan yari utuye muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yapfuye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 24/06/2012 ku masaha yo muri Amerika.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Rutare yazize kuko ibyavuye mu bizamini (autopsy) byakozwe bitarashyirwa ahagaragara.

Amakuru avuga ko byatangiye uyu nyakwigendera ahumeka nabi maze bagenzi be bahita batelefona basaba ubutabazi ariko ku bw’amahirwe make imbangukiragutabara (ambulance) yahageze Rutare yashizemo umwuka.
Rutare Jonathan apfuye afite imyaka 17 y’amavuko yari ku rutonde rw’abakinnyi u Rwanda ruzakinisha mu irushanwa ZONE 5 rizabera mu Rwanda kuva tariki 03/07/2012.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|