Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko n’ubwo ataribwo buyikoreshwa bwizera ko imikino ya Afurika ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2016” izatangira iyi mihanda yararangiye kuko akarere ka Rubavu hari imikino kazakira.

Murenzi Janvier umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yatangarije Kigali Today ko n’ubwo iyi mihanda itaratangira gukorwa ngo bizejwe na RTDA ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda ko imikino ya CHAN 2016 izatangira imihanda yararangiye gukorwa.
Imikino ya Afurika ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2016” izabera mu Rwanda biteganyijwe ko izatangira guhera tariki ya 16 Mutarama 2016 kugeza ku ya 07 Gashyantare 2016 ikabera kuri Stade Amahoro, Stade ya Nyamirambo, Stade ya Huye na Stade ya Rubavu.

Akarere ka Rubavu kari mu turere twagize imijyi ya kabiri nyuma y’umujyi wa Kigali ariko kubera idindizwa ry’ibikorwa remezo nk’imihanda mu mujyi, isoko rya Kijyambere hamwe no kutagira aho gutegera imodoka abagatuye binubira ko karimo gusubira inyuma.
Imirimo yo gukora imihanda ihuza ibiguhu bya CEPGL yatsindiwe na sosiyete SAFKOKO igizwe na SAFRICA na SEBULIKOKO igomba kumara amezi 15 bikaba byari biteganyijwe kurangira Nyakanga 2014 bitwaye akayabo ka miliyoni zirenga 27 z’amayero yatanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi.
Kutubahiriza amasezerano byatumye SAFKOKO yamburwa isoko, cyakora kuva ibikorwa byahagarikwa, RTDA ivuga ko yabonye uzakomeza isoko nubwo ataratangira ibikorwa.
Byari biteganyijwe ko ko imihanda izakorwa izajya ihuza imijyi ya Gisenyi-Goma, Rusizi-Bukavu, Bujumbura-Buvira kugira ngo byorohereze abayituye guhahirana.
Sylidio Sebuharara
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona Barihuse Guhagarika Sosiyeteyatangiye Kko,ubu ibayararangije Kubwabenshi Babisubiza Uwabitangiye, Agashyirwaho Igitutu.