Rubavu: Amabwiriza yo kwitegura CHAN aratuma ibyananiranye bikorwa

Ikibazo cy’isuku, umutekano n’urusaku mu mazu acumbikira abagenzi, utubari n’uburiro mu mujyi wa Gisenyi kirakemuka mbere y’itangira ry’imikino ya Chan.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, abafite amahotel, amazu acumbikira abagenzi, utubari n’uburiro tariki ya 22 Ukuboza, bemeje ko bagiye gukosora ibyari byarananiranye kugira ngo baheshe isura nziza igihugu.

Mugisha Honore umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, avuga ko bifuza ko abazitabira kureba CHAN izatangira tariki ya 16 Mutarama 2016 bagomba kwakirwa neza isura nziza y’igihugu igakomeza kwamamara.

Henshi mu hatungwa agatoki hagomba kugaragara isuku n’umutekano ni ahakirirwa abantu, kuva tariki ya 29 Ukuboza 2015 hakaba hagiye gukorwa amagenzura kubafite amahotel, amazu acumbikira abagenzi, utubari n’uburiro atujuje ibisabwa agafungwa.

“Ntitwakwemera ko igihugu cyacu giseba kubera isuku nke y’umuntu umwe cyangwa babiri, twagaragaje amabwiriza asabwa kubazatanga serivisi kubazaza kureba Chan. Twifuza ko ayo mabwiriza yubahirizwa, utazabishobora tuzamufungira.” Mugisha aganira na Kigali Today.

Amwe mu mabwiriza asabwa kubahirizwa ni ukugira isuku kubazakira abantu, kugira ibikoresho bisaka kuhahurira abantu benshi, kwirinda urusaku ahazacumbikirwa abantu hamwe no gucunga umutekano kugira ngo hatazagira abawuhungabanya.
Inzego z’umutekano zivuga ko hagomba kugenzurwa abantu bacumbikirwa batangwa umwirondoro wabo, kongerwa kwa internet mu mahotel n’ahacumbikira abantu.

Gorilla Hotel izakira abakinnyi bazakina CHAN mu karere ka Rubavu
Gorilla Hotel izakira abakinnyi bazakina CHAN mu karere ka Rubavu

Naho abazatanga amafunguro bagirwa inama yo gutekereza ibiribwa abazaza kureba imikino ya CHAN mu karere ka Rubavu bakunda kugira ngo bazagurirwe.
Amakipe azakinira mu karere ka Rubavu nayo mu bihugu bya Zambia, Zimbabwe, Uganda na Mali, umukino wa mbere wa CHAN mu karere ka Rubavu uteganyijwe tariki ya 19 Mutarama.

Biteganyijwe ko amahoteli nka Kivu Serena izakira abayobozi ba CAF, naho Gorilla, Belveder na Stipp hotel zizakira abakinnyi ayandi mahotel yakire abazaza gukurikirana imikino.

Stipp Hotel izakira abakinnyi bazitabira CHAN mu karere ka Rubavu
Stipp Hotel izakira abakinnyi bazitabira CHAN mu karere ka Rubavu

Mu karere ka Rubavu habarurwa amahotel 16, amazu acumbikira abagenzi 50, utubari n’uburiro 47 byose bisabwa kuzubahiriza amabwiriza y’isuku, umutekano naho abaturage basabwa kwitwara neza.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka