Kuri uyu wa gattau kuri Stade ya Kigali habereye imikino ibiri yari yitezwe n’abantu benshi aho umukino wa mbere waje guhuza ikipe ya Mukura na AS Kigali,maze umukino uza kurangira Mukura itsinze AS Kigali ibitego 2-0,ibitego byatsinzwe na Ndayishimiye Christophe ndetse Hakizimana Muhadjili.
Undi mukino wa kabiri watangiye ku i Saa kumi n’ebyiri,maze ikipe ya Rayon Sports iza kwihererana kiyovu iyitsinda ibitego 2-0,ibitego byatsinzwe na Kwizera Pierrot mu gice cya mbere,ndetse na Ismaila Diarra ku mupira yari ahawe neza na Nshuti Dominique Savio mu gice cya kabiri.
Amafoto ku mukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports











Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa gatatu yakinwe uyu munsi,Mukura ubu iyoboye urutonde n’amanota 29,AS Kigali ni iya kabiri n’amanota 28,Rayon iya 3 n’amanota 25,naho APR Fc ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 24
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nabazanga ngo apr fc yo ifite amanota angahe