Tariki 07/09/2012, Rayon Sport ihagarariwe na Charles Ngarambe wari umaze iminsi ayiyobora, yasinye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy imyaka itatu n’akarere ka Nyanza kari hagagarariwe n’umuyobozo wako, Abdallah Murenzi, hemezwa ku mugaragaro ko iyo kipe ijya gutura no gukorera i Nyanza.
Nyuma yo gutunganya inyubako abakinnyi n’abatoza b’iyo kipe yambara ubururu n’umweru bazaturamo, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwemeje ko ikipe yimuka ku wa kabiri saa tanu z’amanywa, aho abakinnyi, abayobozi ndtese n’abakunzi bayo bazerekeza i Nyanza mu kwitabira umuhango wo kwimuka.
Ukuriye abakunzi ba Rayon Sport ku rwego rw’igihugu, Jean Claude Muhawenimana, atangaza ko bateguye imidoka nyinshi zitwara abafana, bagahaguruka i Kigali baririmba bagahura n’abafana ba Muhanga bagakomezanya bagahura n’aba Nyanza bazabasanganira mu Ruhango bakagerana i Nyanza ahabera ibirori.
Mu rwego rwego rwo gushimisha abazaba baje mu muhango wo kwimuka kwa Rayon Sport, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatumiye abahanzi King James na Kitoko bazasusurutsa imbaga izaba yerekeje i Nyanza ku cyicaro gishya cya Rayon Sport.
Aho i Nyanza, biteganyijwe ko abakinnyi bose ba Rayon Sport bazajya baba hamwe, bakaba ariho bafatira amafunguro, bakaharebera televiziyo ndetse hakaba hari n’inzu yo gukoreramo imyitozo yo kurambura imitsi ‘salle de musculation’, aho bazaba bafite n’umuganga ubahora hafi, akazajya akurikirana ubuzima bwabo.
Umukino wa mbere wa shampiyona izatangira ku wa gatandatu tariki 22/09/2012, Rayon Sport izakira Amagaju FC kuri Stade ya Nyanza.
Icyemezo cyo kwimura Rayon Sport ikava i Kigali igasubira i Nyanza aho yashingiwe mu 1968, cyaturutse ku bafana bakuru bayo bitwa ‘Imena’ bifuje gushaka igisubizo kirambye cy’ubukene bwari bwarabaye akarande muri iyo kipe.
Bagejeje ku karere ka Nyanza icyifuzo cy’uko kaba umuterankunga uhoraho wa Rayon Sport maze nyuma yo kugisha inama inzego bireba biza kwemezwa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Rayon Sport Turayemera byahatari tuyirinyuma tuzayigwinyuma
nishimiye kongera kumva icyipe yacu iza gutura kwivuko Rayon sport tubahaye ikaze iwanyu
kuki mutashyizeho amashusho y’uko byari byifashe inyanza
Twishimiye!!igaruka rya gikundiro !!nize itete!!kuko ije aho ikunzwe!!maze mwirebere ngo ibikombe birataha!!iwacu i nyanza ku gicumbi cy.umuco!!amateka tukayubaka kakahava!!!
ohhhh twishimiye RS yacu ubu tumaze kuyakira ku isaha ya saa 16h00 le 18/09/2012 amateka ashimishije y’ukuntu ikipe yakiriwe