Uwo mukino uhuza Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka na AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro, ni wo ufungura irushanwa nk’iri rizajya riba ngarukamwaka.
Umutoza wa Rayon Sport, Didier Gomez da Rosa, avuga ko ashaka kwegukana iki gikombe mbere y’uko shampiyona itangira kugirango yizeze abakunzi ba Rayon Sport ko ikipe atoza ikomeye bityo ngo nabo bazayishyigikire.
Yagize ati “Ndabizi neza ko AS Kigali ari ikipe ikomeye, cyane ko yatwaye igikombe cy’Amahoro ibikwiye. Gusa natwe turi ikipe ikomeye kandi turashaka gushimangira ko igikombe cya shampiona duheruka kwegukana, tutagitwaye ari impanuka, ahubwo ko twari tugukwiye.
Uyu ni umukino twiyemeje gutsinda kugirango twizeze abakunzi bacu ko ikipe imeze neza kandi nabo muri shampiyona bazatube inyuma”.

AS Kigali igiye gukina uyu mukino idafite umutoza wayo mukuru Kasa Mbungo André wajyanye n’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu Bufaransa, ariko umutoza wungirije Mateso Jean de Dieu ari nawe utoza uwo mukino, avuga ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko ari nta cyuho cy’umutoza mukuru kiza kubaho.
“Dufite abakinnyi bakomeye baba abo twari dusanganywe ndetse n’abashya, kandi biteguye guhangana na Rayon Sport. Rayon Sport irakomeye ariko nitwitonda dushobora kuyitsinda. Nibyo umutoza mukuru ntahari ariko gahunda y’umukino yasize tuyiganiriyeho ku buryo nizera ko ari nta cyuho kiza kubaho”.
Aya makipe yombi arakina afite bamwe mu bakinnyi bashya yaguze. Ku bakinnyi Rayon Sports yari isanganywe bayifashije gutwara igikombe cya shampiyona iraza kongeraho Serugendo Arafat wavuye muri Mukura, Ndayishimiye Jean Luc wavuye muri APR FC, Havugarurema Jean Paul, Rwaka Claude na Moses Kanamugire bavuye muri La Jeunesse n’abandi.

AS Kigali nayo iraza kuba ikoresha abakinnyi bashya barimo Serugaba Eric wavuye muri Kiyovu Sport, Murengezi Rodrigues wavuye muri Musanze, Ndahayo Eric wavuye muri Police FC n’abandi.
Ikipe itwara icyo gikombe irahabwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, naho indi ihabwe miliyoni 2. Kuri ayo mafaranga haraza kongererwaho imyenda 20 yo gukinana kuri buri kipe.
Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye ya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), naho AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro ikazahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rayon iragitwara