Rayon Sports yiteze byinshi k’uwahoze ari umutoza wa APR FC

Uwahoze atoza ikipe ya APR FC Andy Mfutila ari bukoreshe imyitozo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa mbere tariki 17/11/2014 nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe y’i Nyanza.

Mfutila aje muri Rayon Sports asimbuye Jean Francois Rosciuto utaramaze iminsi myinshi muri iyi kipe nyuma yo kuyizamo asimbuye Umubiligi bava mu gihugu kimwe Luc Eymael.

Andy Mfutila (ibumoso) yasabwe guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona,
Andy Mfutila (ibumoso) yasabwe guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona,

Andy Mfutila Magloire yasinyiye Rayon Sports kuyitoza umwaka umwe kuri uyu wa mbere, nyuma yaho kuwa kane w’icyumweru gishize afatiwe ibihano n’ishyirahamwe rya ruhago muri Congo, aho yari yahagaritswe amezi atatu adatoza nyuma yo gutuka abasifuzi ku mukino ikipe yatozaga ya As Bantou yahuriragamo na Lubumbashi Sport.

Uyu mutoza asanze ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, aho irushwa na APR FC inota rimwe, nyuma y’umunsi wa karindwi. Mfutila yahise asabwa guca ku ikipe yahoze atoza maze agatwara shampiyona y’uyu mwaka nkuko Aime uvugira Rayon Sports yabitangarije Kigali Today.

Mfutila aje gusimbura Rosciuto utaramaze iminsi muri Rayon Sports.
Mfutila aje gusimbura Rosciuto utaramaze iminsi muri Rayon Sports.

Ati “Twamusabye gutwara ibikombe byombi bikinirwa mu Rwanda ndetse akanagera kure mu mikino ya CAF Confederation Cup. Turifuza kandi ko yahuriza hamwe ikipe gusa agashingira ku bakinnyi bakiri bato kandi b’abenegihugu”.

Aime Emmanuel ariko yahakanye amakuru yavugaga ko uyu mutoza haba hari rutahizamu uvuye muri Congo yaje azanye na we.

Ikipe ya Rayon Sports iracyategereje ko Kambale Salita Gentil azana ibyangombwa kuva mu ikipe yahoze akinira muri Congo ngo abe yakina mu gihe mu minsi ya vuba izataganza umwanzuro yafashe ku kibazo cya Sina Jerome ubu kiri kwigirwa muri Ferwafa, nkuko umuvugizi wa Rayon Sports yakomeje abitangaza.

Rayon Sports irifuza ko Mfutila yigaranzura APR FC.
Rayon Sports irifuza ko Mfutila yigaranzura APR FC.

Andy Mfutila ntabwo ari inshuro ya mbere aje gutoza Rayon Sports kuko mu mwaka wa 2011 byari byatangajwe ko uyu aje i Nyanza ariko bikaza kurangira yisubiriye iwabo muri Congo.

Andy Magloire Mfutila afite impamyabumenyi y’ubutoza yo mu rwego rwa A yakuye i Clairefontaine mu Bufaransa akaba yaragiye amenyekana cyane mu makipe atandukanye harimo nka Tout Puissant Mazembe, Saint Eloi Lupopo, APR FC, AS Vita club ndetse n’ikipe y’igihugu les Leopards ya Kongo Kinshasa yagiye muri CAN 2004.

Andi Mfutila.
Andi Mfutila.

Mfutila yaje muri APR FC tariki 5/12/2006 ahita ayihesha ibikombe bitatu mu mwaka wa mbere wa shampiyona harimo na CECAFA yaa 2007. Uyu mugabo akaba anazwiho ko ari we wazanye impanga ebyiri Mbuyu na Kabange Twite muri APR FC.

Jah d’eau Dukuze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabyo mbonye byo kwigaranzura APR FC, keretse niba azanye abakinnyi basimbura abari muri Gasenyi, igitegerejwe nuko aje akazamara umwaka atarahembwa ubundi akisubirira i Congo naho ibya Rayon byo ntabyo mbonye aha

APR FC OYE !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

bigabo yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka