Mu mukino wasoje imikino y’umunsi wa 20 wa Shampiona, aho uyu mumukino watangiye ku i Saa kumi n’ebyir z’umugoroba, Rayon Sports yaje kwihimura ku ikipe ya Police Fc yari imaze iminsi iyitsinda.

Ku mupira yari arenguriwe na Emmanuel Imashimiwe, Nshuti Savio Dominique yaje gusiga abakinnyi ba Police Fc maze asigarana n’umunyezamu Nzarora Marcel ahita atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa 24 w’umukino.

Uko Savio yasize myugariro wa Police FC aragenda atsinda igitego





Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda ibindi bitego bibiri,harimo igitego cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku mupira yari ahawe na Davis Kasirye, maze Nshuti Dominique Savio aza gutsinda icya gatatu, mu gihe icya Police Fc cyaje gutsindwa na Habyarimana Innocent kuri Coup-Franc.
Ismaila Diarra wa Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri ...







Icya 3 ...




Abakinnyi babanjemo
Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame,Manzi Thierry,Tubane James ,Munezero Fiston,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Olivier Sefu,Mansihimwe Djabel,Nshuti Dominique Savio,Mugheni Fabrice,Davis Kasirye,Ismaila Diarra

Police FC: Nzarora Marcel, Mugabo Gabriel, Twagizimana Fabrice,Turatsinze Heritier,Muvandimwe JMV, Nshimiyimana Imran,Mushimiyimana Mohamed,Habyarimana Innocent,Usengimana Danny,Twagirayezu Innocent (Nshuti Idesbald),Songa Isaie

Indi mikino
Amagaju Fc 1-0 Bugesera FC
Rwamagana City 1-2 APR FC
Musanze Fc 2-1 Espoir FC
Rayon Sports 3-1 Police FC
Marines Fc 1-2 SC Kiyovu
Sunrise FC 1-0 Mukura VS
AS Kigali 2-1 AS Muhanga
Gicumbi Fc 1-0 Etincelles Fc
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
gusa gikundiro uranze ubaye ubukombe ariko aho bigeze cassa bus byanze pe
Shapion u,Rd iraryoshye Kabisa.bakomerezaho
reyosport wadushimishije !! kdi maridi tukurinyuma.
San rise yakinnye na gicumbi cg yakinnye na mukura?
Oh RAYON.. RUSOKOZAMAKIPE...
OH RAYON.. rutsinda zose
nukuri mubusanzwe sinkunda cassa, sinakunda rayon sports gusa narinaje gufana police nubwo ubusanzwe ntarumufana wayo, ariko aho bigeze casaa arababaje nubwo atumye ntaha mbabaye wagirango ntatoza nubwambere mbonye ikipe irusha indi kuburyo hakinaga ikipe imwe gusa, binyibukije apr fc (gitinyiro nyamukandagira mukibuga kikasa imitutu)ubwo yakinaga na gasenyi ikayirusha cyane ariko gasenyi ikabura igitego gusa kurushwa kwa apr kwatewe icyo gihe n’umutoza w’umuswa witwa Rubuno kuko kirya gihe twari gutsindwa 7 pe ariko kuwa 2 turatanga isomo kuko kanfiir azicyo gukora sikimwe na Rubuno urwana nabakinnyi.naho ngarutse kuri mwene data cassa ashatse yaba yifatiye ikiruhuko cyo gutoza kuko byanze pe akazaba agaruka nubundi dusanzwe tuziko atazi gutoaa ngo ikipe ikine umukino mwiza ariko byibuza yajyaga apfa no guparika gariya moshi cgwa agakinisha bya bipira bita piga mbere twiruke none nabyo byaramunaniye arananiwe kabisa niba ntabintu byamucanze mumutwe we.
Shampiona igeze aho iryoshye pe!
Ntabwo uyumukino wabereye kumahoro!! Nta Radju mbona mubakinnyi ba Rayon sport. Byababyiza mugiye mubanza kugenzura inkuru mutugezaho.
sha mwitubeshya radju ntabwo yakinnye .gusa bravo kuri rayon tukurinyuma. gusa examen ni mardi.
Munyamakuru Radju ntiyakinye kdi match yabereye Nyamirambo.
Munyamakuru Radju ntiyakinye kdi match yabereye Nyamirambo.