Uyu mukino ubera kuri Stade Nyagisenyi y’i Nyamagabe, wagombaga kuba ku wa 03 Werurwe 2016 ariko urasubikwa kubera imvura nyinshi yari yangije ikibuga (Kanda hano urebe uko hari hameze).

Rayon Sports yifuza kurara ku mwanya wa mbere.

Ismaila Diarra, rutahizamu wa Rayon Sports, umaze kuyitsindira ibitego 4.
Rayon Sports iramutse iwutsinze yanganya amanota na Mukura iri ku mwanya wa mbere.
Gusa, Rayon Sports yayirusha umubare w’ibitego izigamye, kuko ubu Mukura izigamye 10 mu gihe Rayon Sports izigamye 15. Ibi bikaba byatuma Rayon iyobora urutonde rw’agateganyo.

Ubwo umukino wasubikwaga ni gutya ikibuga cyari kimeze.

Aha na ho hari iruhande rw’ikibuga muri stade.
Indi mikino ya Shampiona y’ibirarane
Taliki ya 03/042016
Police vs AS Kigali (Kicukiro)
APR Fc vs Marines Fc (Stade ya Kigali)
Taliki ya 06/04/2016
Etincelles vs Police Fc (Stade Umuganda)
AS Kigali vs APR Fc (Stade ya Kigali)
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uriya mukino mugice cyambere wabonaga ntambaraga kumakipe yombi ariko mugice cyakabiri umukino wahinduye isura reyo sport yeretse amagaju ko iyiruta ko iyitsinda ibitego 2_0