Muri gahunda yiswe Gikundiro ku Ivuko, ikipe ya Rayon Sports yari yasubiye mu karere ka Nyanza aho ikomoka, aho yabanje gusura Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari aho abakinnyi basobanuriwe amateka atandukanye yaho.

Umunya-Maroc Rharb Youssef yasuye Inyambo zo mu Rukari

Essomba Onana Leandre Willy watsindiye igitego Rayon Sports, na we yabanje gusura inyambo

Ayoub Ait Lahssaine ukomoka muri Maroc na we yari yishimiye kubona urusyo rwa kinyarwanda


Iranzi Jean Claude wagarutse muri Rayon Sports nawe yari ari i Nyanza
Nyuma y’iyi gahunda hakurikiyeho umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na Nyanza FC, umukino wanatingiwemo ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa by’umwihariko isambanywa rikorerwa abana.

Abakinnyi 11 Nyanza FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Umukino nyirizina, waje kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2, aho ibitego bibiri bya Rayon Sports byatsinzwe na Steve Elumanga ndetse na Essombe Willy Onana, mu gihe ibya Nyanza FC yatsinze yishyura byatsinzwe na Ngarambe Sadjate ndetse na Habaguhirwa Babu.


Ni umukino wabaye ikibuga cyuzuye amazi kubera imvura









National Football League
Ohereza igitekerezo
|