Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot, yifujwe na Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2013 gusa birangira yerekeje muri Simba yo muri Tanzania mu mwaka ushize, ikipe atagiriyemo ibihe byiza nkibyo yakoreye muri Cote d’Ivoire, aho yakiniraga ikipe yaho ya AFAD (Academie de Foot Amadou Diallo de Djékanou).

Uyu musore ukina mu kibuga hagati asatira izamu(attacking midfielder) mu ikipe y’intamba ku rugamba y’u Burundi, ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yitezeho byinshi muri shampiyona, nkuko yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Facebook.

Pierrot, aje asanga abandi bakinnyi nka Kabamba Tshishimbi Papy wahoze akinira TP Mazembe na Kengi Mutombo Junior wakiniraga AS Bantou, ndetse na Ganza Alexis wahoze muri Police FC bose biteguye gutangirana na Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.
Kuza kwa Pierrot ariko gushobora gukurikirwa n’igenda rya ba myugariro babiri ba Rayon Sports Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim Makenzi kuri ubu bari kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho bagiye mu biganiro na Gor Mahia yaho.

Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo ikipe ni ihora yivugurura kuko burya ikipe irasaza. Ntimubona aho kutavugurura FC Barcelona biyigeze. Nyamara ifite abakinnyi b’amazina. Ba Makenze bagende n’ubwo bari abakinnyi bakomeye, hazamuke abandi bana nabo berekane ibyo bashoboye. Wenda hari igihe bababuzaga kwigaragaza.Kandi nabo imigisha myinshi aho bazajya.
DUKUNDA RAYON GIKUNDIRO CY’ABANYARWANDA!TWISHIMIYE KUBONA UMUKINNYI NKA PIERRE!MUZATUBWIRE AHO GUSHAKA UBWENEGIHUGU KURI PETER OTEMA NA SINA JEROME BIGEZE!