Rayon Sports yabuze amahirwe yo gufata umwanya wa mbere muri shampiyona
Igitego cya Sunrise ku munota wa 79 cyatumye iyi kipe inganya na Rayon Sports igitego 1-1 bituma Rayons Sports itungukira ku gutsindwa kwa APR FC ngo ibe yarangiza umunsi wa cyenda ari yo iyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ni umukino wakinwaga kuri iki cyumweru tariki 30/11/2014 ku kibuga cya Rwamagana, aho abafana benshi bigaragara bari bitabiriye uyu mukino, wari ufite byinshi uvuze kuri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Rayon Sports yagiye mu kibuga ibizi neza ko gutsinda uyu mukino bivuze ko irahita ifata umwanya wa mbere, dore ko yari guhita inganya amanota na APR FC ariko iyi kipe y’i Nyanza ikayiza imbere ku bitego izigamye.
Inzozi z’abafana ba Rayon Sports zabaye nk’iziba impamo, ubwo ku munota wa 31 w’umukino Isaac Muganza yateraga ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe na Saaka Robert, maze uyu uruhukira mu nshundura byatumye abafana benshi bari i Rwamagana batangira kuririmba intsinzi.

Ikipe ya Sunrise, nyuma yo gutsindwa iki gitego yaje nayo gutangira gusatira cyane ngo irebe ko yakwishyura ariko igice cya mbere kirangira ari icyo gitego kimwe cya Rayon Sports ku busa.
Mu gice cya kabiri, umukino wakiniwe ahanini mu rubuga rwa Rayon Sports yari yagowe cyane n’iyi kipe yari mu rugo, ndetse biza no kurangira umukinnyi Majyambere Alype akoreye ikosa umukinnyi wa Sunrise mu rubuga rw’amahina, byatumye Munyankindi Patrick ayishyurira igitego ku munota wa 79.

Umukino waje kurangira ari icyo gitego 1-1 ari nako Rayon Sports igumana umwanya wa kabiri n’amanota 18, amanota abiri inyuma ya APR FC ya mbere.
Dore uko indi mikino yagenze ku munsi wa cyenda wa shampiyona:
Marines FC 1-0 Musanze FC
AS Kigali 3-1 Etincelles
Mukura VS 3-2 Amagaju
Police FC 1-0 Isonga
Urutonde
1. APR FC
2. Rayons Sports
3. AS Kigali
4. Police FC
5. Marines FC
6. Kiyovu Sports
7. Amagaju FC
8. Sun Rise
9. Gicumbi
10. Espoir
11. Musanze
12. Etincelles
13. Mukura
14. Isonga
Andi mafoto y’umukino wa Rayons Sports na Sunrise









Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|