Rayon Sports ntacyo iravugana na Gor Mahia yifuza Abuba na Makenzi
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko nta kintu izi ku makuru amaze iminsi avugwa ko abakinnyi bayo babiri Nizigiyimana Karim Makenzi na Sibomana Abuba bashobora kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.
Inkuru y’igenda rya Abuba na Makenzi yagiye hanze nyuma yaho aba bakinnyi berekeje mu gihugu cya Kenya, ku cyo bo bise kuvugana n’ikipe ya Gor Mahia mu gihe ikipe ya Rayon Sports yo yabifashe nko gutoroka ikipe nta ruhushya.

Aganira na Flash FM, Sibomana Abuba yavuze ko berekeje mu gihugu cya Kenya ku butumire bw’abayobozi b’ikipe ya Gor Mahia kandi ko ibiganiro byagenze neza.
Yagize ati “Abayobozi b’ikipe ya Gor Mahia batwoherereje itike tugerayo turavugana kandi bose twaravuganye uretse perezida w’ikipe wari muri America.
Twababwiye ko tugifitanye amasezerano na Rayon gusa babanza kudusaba ko twakwemera hanyuma bakazavugana nyuma. Ubu baramutse bemeranyije na Rayon Sports n’umunsi w’ejo twakwerekeza muri Kenya (kuko twe twarangizanyije)”.

Umuvugizi wa Rayon Sports Niyomusabye Emmanuel, ariko we yatangarije Kigali Today ko nta kintu bazi ku igenda ry’abo basore babiri bityo ko nta byinshi babivugaho.
“Twe ntacyo tuzi ku kujya kwa Abuba na Makenzi muri Gor Mahia. Icyo twabajije aba bakinnyi ni impamvu bavuye mu ikipe nta ruhushya bagombaga kuduha ibisabunuro kuko bataye akazi.
Ntabwo ari bo bakatubwiye ko hari ikipe ibashaka. Biramutse bihari ni ikipe yakatwegereye bityo ubu ntacyo twavuga kuko nta n’igihari nta kipe nimwe twari twavugana”; Umuvugizi wa Rayon Sports.

Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim Makenzi ni bamwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Rayon Sports haba mu bwugarizi ndetse no mu busatirizi aho bazwiho gukoresha impande cyane. Aba bakinnyi bombi bagiye muri Kenya ubwo Rayon Sports yarimo ikina irushanwa ryo kurwanya ruswa ryegukanywe na As Kigali.
Rayon Sports kuri iki cyumweru ikaba ifitanye umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona izahuriramo na As Kigali, umukino wagaruwe i Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|