Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’APR Fc zivuye kwitabira imikino mpuzamahanga aho ikipe y’APR Fc yanganyirije na Liga Muçulmana ubusa ku busa muri Mozambique maze Rayon Sports igatsindira Panthere du Ndé Igitego kimwe ku busa muri Cameroun , amakipe yombi araza kuba ahatana mu mu mukino w’amateka kuri Stade Amahoro
Aya makipe yombi akomeje gukora imyitozo ikomeye dore ko ari amakipe aba yakaniranye.
Ikipe ya Rayon Sports ari nayo izakira umukino iri gukorera imyitozo kuri Stade ya Muhanga mu gihe ikipe y’APR Fc iri kuyikorera ku kibuga cya Ferwafa I Remera.
Uyu mukino wo kwishyura uteganijwe kuzatangira I saa 15h30 kuri Stade Amahoro mu gihe umukino ubanza warangiye APR Fc itsinze Rayon Sports ibitego 2-1. APR Fc niyo iyoboye urutonde rwa Shampiona n’amanota 35 mu gihe rayon Sports iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 25 .Ikipe ya Rayon Sports iramutse itsinze uyu mukino yasigara irushwa n’APR Fc amanota 7 mu gihe APR fc iwutsinze yahita irusha Rayon Sports amanota 13.
Dore uko imyiteguro ikomeje kuri buri ruhande:
Rayon Sports izakira umukino iri gukorera i Muhanga





APR fc nayo ikorera ku kibuga cya Ferwafa








Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Turatsinda (2) Apr
APR tuyir’inyuma
igikona turagipfura kbs
Reyon iratsinda2 kubusabwaAPR
Oooooh RAYON!!!!!!!!!!
APR FC TUYIRINYUMA NGEWE NAROSE APR ITSINDA RAYON 1 KURI 0 MUMINOTA YANYUMA NTEGEREJE KUREBA KO BIBA IMPAMO.
APR FC Nitwe tugomba gutsinda abasigaye mwihangane.
Bafana ba GIKUNDIRO mbatuye BAKUNDA RAYON YA BYUMVUHORE
Rayon Izabikora Ndabizi 3 Kuri 1
APR FC tuyiri inyuma kandi uyu mukino ni iwacu nanone!