Rayon Sports mu myitozo ikomeye yitegura Zamalek

Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere kuri Stade Amahoro mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Zamalek mu mukino wo kwishyura uzaba kuri iki cyumweru.

Kuri uyu wa kane ikipe ya Rayon Sports iyobowe n’umutoza wayo mushya Kayiranga Baptista yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga izakinira ho umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zamalek yari yayitsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo ikomeye yo gutsinda nibura ibitego 2-0 kugira ngo bashobore gukomeze.
Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo ikomeye yo gutsinda nibura ibitego 2-0 kugira ngo bashobore gukomeze.

Nyuma y’aho ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Orange CAF Champions League) yerekeje mu gihugu cya Misiri gukina n’ikipe ya Al Ahly, ikipe ya Rayon Sports nayo ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Zamalek mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu (CAF Confederation Cup).

Umutoza Kayiranga Baptiste aha abakinnyi be amabwiriza.
Umutoza Kayiranga Baptiste aha abakinnyi be amabwiriza.

Uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru taliki ya 05/04/2015 ukabera kuri Stade Amahoro guhera Saa cyenda n’iminota mirongo itatu (15h30), ikipe ya Rayon Sports irasabwa gutsinda ikipe ya Zamalek ibitego bibiri ku busa kugira ngo ibashe gusezerera iyi kipe ihagarariye igihugu cya Misiri.

Abafana na bo bari benshi baje gutiza umurinda ikipe yabo.
Abafana na bo bari benshi baje gutiza umurinda ikipe yabo.

Ikipe ya Zamalek bikaba biteganijwe ko igera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa sita z’amanywa.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

rayon tuyirinyuma twizeyeko ko izatsinda 2-0

xaveri yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

ikipe tuyirinyuma kabisa

pierre yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

RAYON SPORT TUYIRINYUMA KABISA NIKOMEZE YITOZE NUBWO TUTARIKUMWE TUYIFITE KUMUTIMA

nzakamarwaniki yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Courage tubarinyuma

kalbert yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka