Sina Jerome mu gice cya mbere na Muganza Isaac mu gice cya kabiri, batsindiye ikipe ya Rayon Sports yakinaga umukino wayo wa mbere nyuma yo gusezerera umutoza Andy Mfutila maze Sosthene Habimana agatangirana n’intsinzi yari yarabuze i Nyanza.
Gutsinda uyu mukino, byahise bishyira Rayon Sports ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho ubu igejeje amanota 25 mu mikino 15 imaze gukina muri shampiyona.

I Rubavu kuri stade Umuganda, ikipe ya APR FC yo yari yakiriwe na Etincelles mu mukino wagombaga kwerekana aho shampiyona iri kugana. Kuri iki kibuga, ikipe ya Marines yari yaraye ihatsindiye As Kigali yari iya kabiri muri shampiyona, bityo intsinzi y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagombaga gusiga ikinyuranyo kinini hagati yayo n’ikipe iyikurikiye.
APR FC itari ifite umutoza mukuru Petrovic wamaze gusezera, yafunguye n’ubundi amazamu ku munota wa 18 w’umukino ubwo Iranzi Jean Claude yateraga ishoti mu izamu ryari ririnzwe na Mukadi Freddy, maze uyu munyezamu agafata umupira nabi byatumye ahindukira inshundura zinyeganyega.
Aya makipe ya APR FC na Rayon Sports akaba yakinaga imikino yayo yanyuma dore ko mu mpera z’iki cyumweru azaba yerekeje muri Mozambique no muri Cameroon kwitabira imikino nyafurika.
Uko imikino ya shampiyona yagenze ku munsi wa 16
Kuwa Gatandatu, 07/02/2015
- Mukura 0-1 Kiyovu
- Marines 2-0 AS Kigali
- Isonga 1-0 Espoir
- Amagaju 2-3 Gicumbi
Ku Cyumweru, 08/02/2015
- Etincelles 0-1 APR
- Musanze 0-2 Rayon Sports
Urutonde rwa shampiyona
- APR FC 15 35
- AS Kigali 15 28
- Rayon S. 15 25
- Police FC 14 24
- Gicumbi 16 24
- Amagaju 16 23
- Marines 15 21
- SC Kiyovu 15 20
- Espoir 16 18
- Sunrise 14 17
- Mukura 15 15
- Musanze 15 14
- Etincelles 15 14
- Isonga 15 07
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
yego rwose nkuko namye mbivuga ikipe niya Nyakubahwa Sosthene arega kuko nambere yarabidukoreraga sinzi nicyari cyaraduteye gutoromera mu congo naho kwarugutakaza igihe.
yewe never again kbsa tubony’ikosora.rw burya koko abana b’urda baba baz’ibintu pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
gikundiro yibutse ko kutunezeza twari tubikumbuye kabisa courageux
KABISA NDISHIMYE KUBERA GIKUNDIRO
mashami wa apr fc sostene wa rayon sport ndabashimye ni abagabo kuko batweretse ko abatoza bibwotamasimbi ataribo babishoboye gusa.
bravo ku i team ya majeshi APR FC
Gasenyi n’isonga nabyo ndumva byatangiye kumva uko intsinzi imera