Rayon Sports izahera i Nyamagabe APR FC yerekeze i Musanze mu gice cyo kwishyura cya shampiyona
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa tariki 27/1/2015 hakinwa umunsi wa 14 wayo ari na wo wa mbere mu mikino yo kwishyura.
Ibitego 165 ni byo byatsinzwe mu mikino 91 yakinwe mu gice kibanza cya shampiyona, aho ikipe ya APR FC yakirangije iyoboye urutonde, ari nayo ifite ubusatirizi bukomeye n’ibitego 24 yinjije mu mazamu y’amakipe bari bahanganye.
Iyi shampiyona ikazasubukurwa kuwa gatatu tariki 27 uku kwezi, ubwo ikipe y’igihugu Amavubi izaba imaze gukina umukino wa gicuti ifitanye na Tanzania, umukino uzabera i Mwanza tariki 23/1/2015.

Uretse umukino umwe uzahuza As Kigali na Sunrise kuwa gatatu tariki 27/1/2015 ukabera kuri stade ya Kigali, iki kibuga, stade Umuganda ndetse na stade Amahoro nta nakimwe kizakinirwaho umukino uwo ari wose wa shampiyona kugeza ishojwe tariki 10/05/2015.
Nkuko byagenze mu mikino ibanza, ikipe ya APR FC izatangira imikino yo kwishyura ihura na Musanze mu mukino uzakinirwa kuri stade Ubworoherane, mu gihe mukeba wayo Rayon Sports izaba iri i Nyamagabe, ku kibuga ikipe ya Bekeni yatsindiweho rimwe gusa muri uyu mwaka wa shampiyona.

Umukino uba utegerejwe n’abakunzi benshi ba ruhago uzabera i Muhanga tariki 22/02/2015, ikipe ya Rayon Sports yakira APR FC ku munsi wa 18 wa shampiyona. Uyu mukino ukazahuza aya makipe yombi ubwo azaba akubutse mu mikino nyafurika.
Iminsi ibiri ya mbere yo kwishyura izakinwa gutya:
Umunsi wa 14
Kuwa Kabiri, 27/01/2015
- Isonga vs. Etincelles [Kicukiro]
- Mukura vs Espoir [Muhanga]
Kuwa Gatatu, 28/01/2015
- Police vs Gicumbi [Kicukiro]
- Musanze vs APR [Musanze]
- Marines vs Kiyovu [Tam Tam]
- AS Kigali vs Sunrise [Regional]
- Amagaju vs Rayon Sports [Nyamagabe]
Umunsi wa 15
Kuwa Gatatu, 04/02/2015
- Rayon Sports vs Isonga [Muhanga]
- Kiyovu vs Police [Mumena]
- Espoir vs Amagaju [Rusizi]
- APR vs AS Kigali [Kicukiro]
- Gicumbi vs Mukura [Gicumbi]
- Sunrise vs Marines [Rwamagana]
- Etincelles vs Musanze [Tam Tam]
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|