Nyuma y’aho umukino wagombaga guhuza aya makipe yombi wari waje gusubikwa kubera imvura,kuri uyu wa gatanu ku kibuga cy’i Nyamagabe,Amagaju yaje kuhatsindirwa na Rayon Sports yari yaje muri uyu mukino yifuza gutsinda ngo irare ku mwanya wa mbere.



Ikipe y’Amagaju yatangiye uyu mukino igaragaza ko ifite inyota yo gutsinda uyu mukino,cyane ko ubusanzwe bitajya bipfa korohera ikipe iyo ariyo yose gukura amanota atatu ku kibuga cy’Amagaju,gusa ntibyayoroheye kuko na Rayon Sports yifuzaga kuba yarara ku mwanya wa mbere.

Ibitego bya Rayon Sports byaje gutsindwa na Davis Kasirye ku munota wa 74 ku ishoti rikomeye yarekuye ari inyuma y’urubuga rw’amahina,ndetse na Kwizera Pierrot waje gutsinda ku munota wa 85 w’umukino.



Abakinnyi babanjemo

Amagaju:Rukundo Protogéne,Buregeya Rodrigue,Hakizimana Hussein,Alanga Yenga Joachim,Bizimana Noël,Yumba Kaite,Hategekimana Abdallah,Hakundukize Adolphe,Mumbale Saiba Claude,Sibomana Arafat na Moikima Pignol.

Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame,Manzi Thierry,Tubane James,Munezero Fiston,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Olivier Sefu,Muhire Kevin,Nshuti Dominique Savio,Kwizera Pierrot,Davis Kasirye na Ismaila Diarra.



Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino,yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 32,aho yasimbuye kuri uwo mwanya ikipe ya Mukura nayo ifite amanota 32,gusa Rayon Sports ikaba izigamye ibitego 17 mu gihe Mukura izigamye 10.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ohoo rayon tukurinyuma
icyipeyimana ibaye icyipeyimanape gatsibotuyiri inyuma reyosiporo oyeeeeeeeee
Oooooooh Rayon tukurinyuma
Oooooooh Rayon tukurinyuma
urugendorucyarirurerurebavandimwenimwirare.tunyurwenibyodufite(twigire)bareyomwe.
rayon 4r Eva!!!!!!!!!!!!!!!!
Rayon oyeee! tukurinyuma
Rayon oyeee! ikipe y’IMANA izabikora
Turabashimiye k’ unkuru zicukumbuye kandi zikoranye ubuhanga mutugezaho kbsa muri abigiciro. God bless u!!!!!!
rayo turiyinyuma kdi igikombe nicyacu
ese baraye nyamagabe?