Ibi, ni nyuma y’impapuro nyinshi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryagiye ryandikira ikipe ya Rayon Sports riyisaba kwishyura umwenda ibereyemo uwari umutoza wayo Raoul Shungu, gusa bikarangira iyi kipe y’i Nyanza ntacyo ikoze, aho kugeza ubu yishyuzwa 18 943 by’amadorali ya Amerika.

Nyuma yo kurega Rayon Sports akayitsinda, akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA , tariki 22/03/2012 kategetse iyi kipe kwishyura Raoul Shungu amadorali 31 218 by’imyenda bari bamubereyemo kuva mu mwaka wa 2009, amadorali yagombaga kwiyongeraho n’inyungu z’ubukererwe.
Ikipe ya Rayon Sports ariko yaje gutegereza umwaka wose, kugirango yishyure igice kimwe cyayo mafaranga, cyanganaga n’amadorali 10 000 (10 000$) ndetse banongeraho n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana inani na mirongo itandatu na bibiri(7 862 000 Frw) aha hari mu kwa gatatu kwa 2013.
Nyuma yo kwishyura aya mafaranga ariko, Rayon Sports yahise irekeraho, byatumye Raoul yongera kubwira FIFA ko atigeze yishyurwa.

Ibi, byatumye mu kwezi k’Ukwakira 2014, FIFA yongeye kwibutsa Rayon Sports ko igomba kwishyura Raoul Shungu, mbere yuko akanama gashinzwe imyitwarire gaterana kakayifatira ibihano tariki 25/11/2014.
Rayon Sports binyujije mu muyobozi wayo Ntampaka Theogene, baje kwandikira FIFA tariki 20/11/2014 bayibwira ko yababarira ntibahite bishyura uwo mutoza, kuko bahuye n’ibibazo bikomeye muri iyo minsi, harimo igenda ry’abatoza bayo Didier Gomes Da Rosa na Jean Francois Rosciuto.
Akanama ka FIFA ariko binyuze mu munyamabanga wako wungirije Christine Farina, baje kwandikira ikipe ya Rayon Sports tariki 24/11/2014, bayibwira ko bitarenze tariki 26/11, uwo mwaka, bagombaga kuba bagejeje inyandiko zanditse muri FIFA, zerekana ko bumvikanye na Raoul uko agiye kubona amafaranga ye, kuko ngo iki kibazo cyari kimaze igihe kinini.

Rayon Sports yahise ivugana na Raoul Shungu maze bemeranya ko mu kwezi kumwe (bivuze kugeza tariki 26/12/2014) bagombaga kuba barangizanyije na we. Iyi baruwa yaje guhabwa akanama ka FIFA maze kabiha umugisha ari nako kwandikira Rayon Sports ibaruwa bise “iy’imbabazi zanyuma”.
Icyaje kubabaza umutoza Raoul Shungu ariko, ni uko ibi byose bitubahirijwe, cyane ko uku kwezi nta kintu ikipe ya Rayon Sports yigeze igukoramo. Raoul Shungu tariki 6/1/2015 yaje kwandikira Ferwafa ndetse aha kopi uwari umunyamabanga wa Rayon Sports, avuga ko nibirenga tariki ya 09/1/2015, azahita abwira FIFA ko atigeze yishyurwa bityo ikaba yafatira iyi kipe ibihano, aho avuga ko kuri we ntako atagize ngo abyoroshye.
Intangiriro z’umwaka ariko ntabwo zatumye akanama k’imyitwarire gashobora guterana ngo kabe kakwiga kuri iyi baruwa ya Raoul Shungu gusa kuva kuri uyu wa kane tariki 15/1/2015, imirimo ikaba yongeye gukorwa nk’uko bisanzwe, aho mu cyumweru gitaha bashobora guterana bakaba banafatira Rayon Sports ibihano birimo kumanurwa mu cyiciro cya kabiri.
Avuga kuri ibi, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Ntampaka Theogene, yatangaje ko bazakora ibishoboka ngo bishyure Raoul, gusa ko nta bwoba batewe n’ibyo bihano bya FIFA.
“Ni ibintu duhora twandikirana buri gihe. Icyiza ni uko twagaragaje ubushake bwo kumwishyura. Ntekereza ko FIFA igomba kugaragaza Fair Play kuko ibizi ko tutari ikipe icuruza”.
“Ibyo badukangisha byo gusubira mu cyiciro cya kabiri ntacyo bivuze kuko n’ubundi ntacyo duharanira kandi ndakeka ko FIFA na Raoul nta kintu bakunguka".

Raoul Shungu na FIFA batangaza ko ikipe ya Rayon Sports ishigaje kwishyura uyu wari umutoza wayo amadorali ya Amerika 9 583 yiyongeraho inyungu y’ubukererwe ingana n’andi 9 360$ maze bikabyara amadorali 18 943$ angana na 13 332 599 Frw.
Mu gihe akanama ka FIFA gateranye mu cyumweru gitaha kakemeza ko iyi kipe yanze kwishyura burundu, amategeko avuga ko yahita ikurwa mu marushanwa mpuzamahanga ndetse ikanasubizwa mu cyiciro cyo hasi.
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
MURAHO? NGE RERO NDI UMUKUNZI W URUCACA GUSA NIFUZAGA KO GASENYI BAYIMANURA IKAJYA IKINA SAA SABA Z AMANYWA MAZE AGASUZUGURO N URUSAKU BYABO BIKAGABANUKA. HANYUMA MUJYE MUTWANDIKIRA N AMAKURU AVUGWA MURI KIYOVU.
Ndabona ikibazo kiri mubayobozi ba Rayon sport;nibahindurwe ubundi hategurwe umukino wa gishuti abafana tuyishyure.
ntampaka niyegure kuko ntacyo amaze! ntago aba rayon tuzatunga ikipe ngo dutunge na h.faucon. ikindi iteka iyo rayon yagiye mumaboko yabacuruzi agarukira kukaburembe. yananiwe gushirahamwe abakozi be ndavuga abakinnyi none barabeshya ngo amarozi harahose igitego cyagiye mwizamu uburozi bukakigarura? mwishakira ibibazo aho nitari ntampaka niyegure nkuko aba mayors binaniye begura. yes ni imihigo yaramunaniye
Nibategure umukino wa gicuti n’ikipe iyo ariyo yose bawuzane ku mahoro ubundi barebe ko na 50,000,000 Rwf batazibona. Stade Amahoro ijyamo 25,000 by’abafana niba bishyije 2000Rwf ubundi bagasaba FERWAFA kubasonera yayandi isanzwe ifata rwose bayabona bakishyura. Murakoze
Kuyoborwa n’ibisambo niko bimera, ubu se abakinnyi nti bamaze amezi abiri badahembwa muri ayo mezi abiri Rayon yakiriye match zirenga ebyiri, ubu se bari kunanirwa kwishyura n’ukwezi kumwe, sha genda ntampaka ntabyawe nanjy ndaguhebye.
Ngo abafana ba Rayon bitezweho byinshi mu gukemura iki kibazo. Byashoboka bite kandi mu zihe nzira, ko abayobozi ba rayon bafunga inzira ituma abafana batanga amafranga?
Njyewe nize develpment studies , mu byukuri iyo ureba ikibazo cy’amikoro iyi kipe igira n’bafana batagira umubare ifite ubona biteye agahinda. Hakwiye gukorwa studies yaba ituma abayobozi ba rayon batemera uruhare rw’abafana mu buyobozi bwa equipe. Ntibisaba umushinga ukomeye kugirango abafana bafashe ikipe, habuze ubushake bw’abayobozi. Nizere ko bitazagera aho ikipe ijyanwa muri Deusime division. Niba ubuyobozi budashaka gukorana n’abafana ubwo burishoboye, nibutange ariya mafranga, kandi n’umuntu umwe muri aba bayobozi yayatanga, harimo abafite agafranga gatubutse. Abdala we! Tabara ndabona abo wahereje ikipe bagiye kuyimanura idatsinzwe.
ubundise rayon bayisubije mukiciro cyakabiri ntago bakongera kuyishuza? nimba byahita birangira nibabe babihemu ubundi twikinire icyakabiri wenda twaruhuka ninduru za mukeba doreko tumaze kuzura mumitwe yabenci nkisereri gs ndakeka ntawe uzibagirwa ibyatubayeho muri uyu mwaka none na ncungu ateyemo koko.
IBYA RAYON NDUMVA BINDENZE, WAGIRANGO RAYON BAYITEZE IKUZIMU,KUKO NDUMVA BIKAZE, EQUIPE NI BAYIGURISHE NDUMVA BIKOMEYE, CYANGWA IJYE KUGUZA MURI BANK. CYANGWA PRESIDENT WA RAYON NATURWANEHO AYISHURE IMANA IZAMWISHURA.
IMANA IFASHE RAYON SPORT
IMANA YONYINE NIYO YOGUFASHA RAYON SPORT MURI IBIBIBAZO.