Rayon Sports irimo gusatira igikombe nyuma yo kunyagira Etincelles ibitego 5-0

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kugaragaza ko ifite inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ubwo yanyagiraga Etincelles ibitego 5-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 23 wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa gatandatu tariki 04/05/2013.

Ikipe ya Etincelles irimo kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ntabwo yabashije kwihagararaho nk’uko yari isanzwe ibigenza ku kibuga cyayo, kuko mu minota icumi ya mbere gusa, Kambale Salita uzwi nka Pappy Kamazi ndetse na Hamisi Cedric bari bamaze gutsindira Rayon Sports ibitego 2-0.

Abo basore uko ari babiri nibo bakomeje kuyobora ubusatirizi bwa Rayon Sports maze biranabahira, kuko mu gihe cya kabiri Hamisi Cedric yatsinzemo ibitego bibiri, aba yujuje bitatu bye bitatu muri uwo mukino, naho Kambale Salita atsindamo ikindi kimwe , Rayon Sports yuzuza ibitego 5-0.

Hamisi Cedric yatsindiye Rayon Sport ibitego 3 muri 5 yatsinze Etincelles.
Hamisi Cedric yatsindiye Rayon Sport ibitego 3 muri 5 yatsinze Etincelles.

Gutsinda kwa Rayon Sports umwe mu mikino yari iyihangayikishije, bivuze ko yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga mu mwaka wa 2004, kuko mu mikino itatu ya shampiyona isigaranye, iramutse itsinzemo imikino ibiri, ikanatsindamo ibitego byinshi ishobora guhita itwara igikombe.

Ubwo Rayon Sports yanyagiraga Etincelles, Police FC zihanganiye igikombe nayo , n’ubwo yagowe cyane na Musanze FC i Musanze, ariko ntabwo yakoze ikosa ryo gutakaza amanota nk’uko byagenze ku munsi wa 22 ubwo yanganyaga na AS Muhanga.

Ibifashijwemo na Eric Ndahayo watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mpera z’uwo mukino, Police yahakuye amanota atatu yatumye ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports kuko iyirusha amanota atatu gusa.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, bitayigoye yahatsindiye AS Kigali ibitego 3-0. Sekamana Maxime, Yannick Mukunzi na Nova Bayama nibo batsinze ibitego bya APR FC bayihesha amanota atatu yatumye ishimangira umwanya wa gatatu muri shampiyona.

Police FC n'umutoza wayo Goran Kopunovic baracyafite icyizere cyo gutwara igikombe.
Police FC n’umutoza wayo Goran Kopunovic baracyafite icyizere cyo gutwara igikombe.

Kiyovu Sport yabonye intsinzi yayo ya mbere, nyuma y’imikino 10 idatsinda

Nyuma y’aho abakunzi ba Kiyovu bari baribagiwe intsinzi yayo, iyo kipe yambara icyatsi n’umweru yatsinze Isonga FC ibitego 3-1 mu mikino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Tuyisenge Pekeyake, Julius Bakkabulindi na Masudi Kaka nibo bahesheje amanota atatu ya mbere ya Kiyovu Sport nyuma yo gukina imikino 10 ya shampiyona batabona intsinzi.

Igitego kimwe cy’Isonga FC ifite ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri, cyatsinzwe na Kapiteni wayo Mico Justin ubwo umukino wendaga kurangira.

I Muhanga, Mukura yahasanze AS Muhanga iyihatsindira igitego 1-0. Muri uwo mukino AS Muhanga yahawemo amakarita abiri y’umutuku, naho Espoir FC inganya na Marine FC igitego 1-1 i Rusizi. I Nyamagabe, mu mvura ikaze yanatumye umukino uhagarikwa ugakomeza ari uko ihise, La Jeunesse yahatsindiye Amagaju FC igitego 1-0.

Mu gihe hasigaye gukinwa imikino itatu gusa ngo shampiyona isozwe, Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 51, ikaba irusha amanota atatu Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48, naho APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 42.

Kiyovu Sport yaherukaga intsinzi muri Mutarama igitozwa na Kayiranga Baptiste, yakuye amanota atatu ku Isonga FC.
Kiyovu Sport yaherukaga intsinzi muri Mutarama igitozwa na Kayiranga Baptiste, yakuye amanota atatu ku Isonga FC.

Kugirango hamenyekane ikipe izatwara igikombe hagati ya Rayon Sports na Police FC, zizabanza zikine imikino itatu isigaye aho Rayon Sports izakurikizaho AS Muhanga, Musanze FC na Espoir FC, naho Police FC ikazakurikizaho Espoir, Amagaju na AS Kigali.

Urundi rugamba rukomeye ruri ku makipe atatu ya nyuma arimo guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, aho Marine FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 21, Isonga ikaza ku mwanya wa 13 n’amanota 15 naho Etincelles ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 14.

Mu mikino ya shampiyona itatu isigaye, Isonga FC isigaje gukina na APR FC, Etincelles zihanganye, ndetse na AS Muhanga naho Etincelles isigaje gukina na Kiyovu Sport, Isonga FC na APR FC bigaragara ko amahirwe ya Etincelles yo kuguma mu cyiciro cya mbere ari makeya cyane ukurikije n’amakipe y’ibihangange isigaje gukina nayo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri pe nta kagere win y’amavubi iri kure pe! nonese hari uyobewe ko afite ubwenegihugu nyarwanda?

RICH-B yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Imana ifashe Rayon sport nayo yongere yumve uburyo kwakira igikombe bimera!
Bavandi,Tuyitere inkunga uko bishobotse,maze ibashe gutwara igikombe!

Havugimana Eric yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Njye ndabona GIKUNDIRO ifite imbogamizi 1 ariyo MUSANZE FC, ariko Coach ndamwizeye, kandi na Mukeba POLICE nawe aracyakomerewe kuko AS KIGALI ndetse na AMAGAJU ntihazabura mo 1 iyikoma munkokora. Vive RAYON!! Ikindi mpangayikishijwe n’amavubi, kuko sinemeranya na FERWAFA yirukana MICO ikimika ERIC! Ariko, iyo Clubs zidakomeye( ntahozigera) mumikino ikomeye yo hanze, mugira ngo Coach azarema abakinnyi?! Reka dutegereze turebe, ariko njye ndumva bariya Batoza ntaho nabobazagez’Amavubi cyane ko ubusanga n’amakipe yabo ntacyobarikuyagezaho. Njye impamvu ntacyonshinja abatoza FERWAFA ivuga ko badashoboye nuko igihe twagiye muri CAN wasangaga abakinnyi b’abanyamahanga aribobakomeye none ubu ikipe y’igihugu hafi 95 ku ijana ari abenegihugu, ntaho igera. Njye mbona ikibazo ari abakinnyi badashoboye atari abatoza. fERWAFA yakagombye gutegura( vision 20/20) ihereye mubana ba 5ans natwe tukamenya tuti mumyaka 5 tuzabadufite abakinnyi bakomeye byaba nangombwa ahokugirango duhoreturwazwa imitima no gutsindwa, basi tukareka no gusohoka ariko tuzi ngo mumyaka 5 tuzagera kure hashoboka. Ibihe byiza.

HABIYAMBERE Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka