Rayon Sports irangije Shampiona idatsinze Police FC
Kuri uyu wa kane. kuri Stade ya kicukiro ikipe ya Police Fc yatsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe ku mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona, mu gihe kunganya hagati ya AS kigali na Gicumbi byahise biha APR Fc igikombe cya Shampiona.
Mu mikino y’umunsi wa 25 wa Shampiona yakinwaga kuri uyu wa kane, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Police ibitego bibiri kuri kimwe kuri Stade ya Kicukiro, ibitego bya Police Fc byatsinzwe na Imran Nshimiyima ndetse na Tuyisenge Jacques, mu gihe icya Rayon Sports cyatsinzwe na Kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga.


Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze:
Kuwa Kane
Amagaju 1-1 Musanze
Mukura 3-0 Etincelles
Marines 0-1 Espoir
Police 2-1 Rayon Sports
AS Kigali 0-0 Gicumbi
Sunrise 1-0 SC Kiyovu
Kuwa Gatanu
APR Fc vs Isonga Fc (Amahoro, 15.30)



Umunsi wa 26
Ku Cyumweru, 17/05/2015
Sunrise vs APR FC (Rwamagana, 15.30)
SC Kiyovu vs AS Kigali (Mumena, 15.30)
Gicumbi vs Marines (Gicumbi, 15.30)
Espoir vs Police (Rusizi, 15.30)
Rayon Sports vs Mukura (AS Muhanga, 15.30)
Etincelles vs Amagaju (Tam Tam, 15.30)
Musanze vs Isonga (Musanze, 15.30)
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|