Rayon Sports inganyije na Al Merrikh SC, yuzuza imikino ine idatsinda

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 0-0 na Al Merriekh SC mu mukino w’umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026 yuzuza imikino ine idatsinda.

Uyu mukino watangiye ku Saa Mbiri n’Igice, watangiranye imbaraga ku makipe yombi, yanageragezaga kureba mu izamu ariko bikanga.Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu hakiri kare ariko Fall Ngagne, Sindi Paul Jesus na Aziz Bassane bagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonye y’izamu kuko Ladji Brahima Sanou yababereye ibamba.

Ku ruhande rw’iyi kipe ya, Boubacar Bachir Bangoura, Gilles Razafimaro, Rijaniaina Nicolas na Mohamed Gbane na bo bahushije uburyo bwiza imbere y’izamu rya Kwizera Olivier watabaye Rayon Sports kenshi imbere y’abatoza b’Amavubi nubwo atashyizwe mu bakinnyi 31 bahamagawe uyu munsi. Nubwo amakipe yakinaga mu guhererekanya ariko yananiranwe igice cya mbere kirangira ari 0-0.

‎Mu gice cya kabiri abatoza bombi bagerageje gukora impinduka zitandukanye mu bakinnyi, ariko igitego gikomeza kubura. Ndikumana Asman yinjiye mu kibuga asimbuye Aziz Bassane wagerageje uburyo bwinshi ariko umunyezamu wa Al Merriekh SC amubera ibamba, ari nako abasore b’iyi kipe yo muri Sudani yagerageje uburyo bukomeye maze umukino urangira ziguye minsi 0-0.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, Rayon Sports yujuje amanota 39 ku mwanya wa gatanu, aho imaze imikino ine yikurikiranya idatsinda mu gihe Al Merrikh SC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 45 imaze imikino 18 idatsindwa.


‎Mu uwundi mukino wabaye ku isaha ya Saa Kumi n’Imwe ikipe ya Police FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1ihagarika imikino umunani yikurikiranya itabona intsinzi muri shampiyona aho Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 12 gitsinzwe na Ekeson Ekorie ku mupira yari ahawe na Kwitonda Alain Bacca, umunyezamu Irankunda Moria atsinda icya kabiri ku munota wa 89 mu gihe Gicumbi FC yatsindiwe na Niwenshuti Steven ku munota kane w’inyongera.

Police FC yahise yuzuza amanota 40 ku mwanya wa kane mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 25.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka