Stade Amahoro yari yakiriye abafana benshi bari bahururiye aya makipe afitanye amahari y’igihe kirekire kurusha andi makipe yose abarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino ishaka kwiyereka abafana nyuma yo kuzana umutoza mushya Andy Mfutila, mugihe Kiyovu Sports y’umutoza Ali Bizimungu, yashakaga gushimangira amateka yari afite yo kudatakaza umukino uwo ari wose yahuriyemo n’uyu mutoza wa Rayon Sports.
Mu kibuga Kiyovu Sports ni yo yabyinjiyemo neza aho rutahizamu wayo mushya yakuye mu Burundi Baby Miamy Mbakiye akomeje kuyobora abandi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere dore ko yatsinze igitego cye cya gatanu muri iyi shampiyona, cyari n’icya mbere muri uyu mukino ubwo yahindukizaga Bakame ku munota wa gatandatu.

Ikipe ya Rayon Sports ariko yari ishyigikiwe yaje kwishyura igitego ku mutwe mwiza wa Songa Isae ariko ntibyatinda kuko Faustin yategeye Mbakiye mu rubuga rw’amahina, maze Gashugi wa Kiyovu Sports akayitsindira icya kabiri ndetse igice cya mbere kikarangira ari ibyo 2-1.
Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yabaye nk’igabanyije ingufu z’ubusatirizi aho yacungira ku ma contre attaque, ariko aba ari yo ibona amahirwe atandukanye yo kubona igitego cyo gushimangira intsinzi, mbere ya Rayon Sports yashakaga kwishyura.

Nyuma yo kutabyaza umusaruro amahirwe yabonye, ikipe ya Kiyovu Sports yaje kwishyurwa igitego ku munota wa 82 ubwo Coup Franc ya Robert yasangaga Faustin Usengimana maze akayinjiza neza n’umutwe bikarangira ari uko amakipe yombi yisobanuye.
Uyu mukino ukaba ntakinini wahinduye ku rutonde rwa shampiyona dore ko Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota mu gihe Kiyovu Sports yo iza kuwa n’amanota.

Mu wundi mukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Marines ishoboye kongera gutahana amanota atatu nyuma yaho igitego cyo ku munota wanyuma gitumye batsindira Isonga i Kigali maze bahita banafata umwanya wa gatandatu muri shampiyona n’amanota 11.


Shampiyona ikazakomeza kuri iki cyumweru tariki ya 23/11/2014. Dore uko amakipe azahura:
Mukura VS vs APR FC Stade ya Kigali Nyamirambo
Amagaju FC vs Police FC Stade Nyagisenyi
Musanze FC vs AS Kigali Stade Ubworoherane
Etincelles FC vs Sunrise FC Stade Umuganda
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mufutira rero wageze muri Equipe ikunda kuvugwa cyane. Ubu ugiye kuba umustar. Umenye ko akantu kose uzajya ukora bazajya bakandika. Sawa rero ubijyanishe n’intsinzi. Ubwo ubonye umu attaquant , turizera ka James tubane agiye kuza turizera ko ibintu bigiye kujya mu buryo tukajya tuza kureba umupira twizeye ko dukina neza tutari butsindwe ibitego by’amafuti.
rayon irakiyubaka izagaruka mumukino bitinze na sena jerome ntacyo yahindura kidasanzwe