Rayon Sport yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro bigoranye

Rayon Sport yatwaye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro itsinze AS Kigali bigoranye cyane, nyuma y’aho amakipe yari yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri hakiyambazwa za penaliti maze Rayon Sport yinjiza eshanu kuri enye za AS Kigali.

Rayon Sport na AS Kigali zakinnye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa gatatu tariki ya 4/7/2012, nyuma y’aho aya makipe asezerewe na APR FC na Police FC muri 1/2 cy’irangiza.

Muri uwo mukino, Rayon Sport yatojwe na Ali Bizimungu kuko Jean Marie Ntagwabira usanzwe ari umutoza mukuru yari arwaye, niyo yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Hamis Cedric nyuma y’amakosa yakozwe n’umunyezamu wa AS Kigali Patrick Rutayisire.

Bidatsinze Mukamba Jean Baptiste wa AS Kigali yahise yishyura icyo gitego mbere gato y’uko amakipe ajya kuruhuka.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na AS Kigali ishakisha igitego ariko nticyaboneka.
N’ubwo byagaragaraga ko AS Kigali irimo kotsa igitutu cyane Rayon Sport, AS Kigali yaje gutungurwa, ubwo yatsindwaga igitego cya kabiri na Rayon Sport kuri ‘Coup Franc’ yatewe neza na Sina Gerome.

Nubwo ari we wahesheje Rayon Sport igitego cya kabiri, Sina Gerome yagize n’uruhare mu guhesha AS Kigali igitego cyayo cya kabiri, ubwo mu minota ya nyuma y’umukino yagaruzaga umupira akaboko ahagaze mu rubuga rw’amahina, maze AS Kigali ihabwa penaliti yatewe neza na Pablo Nduwimana, iminota 90 irangira amakipe yombi anganya ibitego 2 kuri 2.

Nk’uko amategeko agenga igikombe cy’Amahoro abiteganya, hahise hitabazwa za penaliti, maze Rayon Sport izitera neza zose uko ari eshanu, naho AS Kigali ihusha imwe ya nyuma yatewe na Imran Nshimiyimana ananirwa kuyerekeza mu rushundura.

Kwegukana umwanya wa gatatu byehesheje Rayon Sport amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 n’ibihumbi 500 naho AS Kigali yegukanye umwanya wa kane ihabwa Miliyoni imwe n’igice.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wahuje APR FC na Police FC, warangiye APR yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2 kuri 1 mu minota 120.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka