Rayon Sport yatsinze Marine bigoranye, APR FC ikomeza kuyotsa igitutu nyuma yo gutsinda Kiyovu
Rayon Sport yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda bigoranye Marine FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 23 wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa gatandatu tariki 5/4/2014.
Ubwo Rayon Sport yakinaga na Marine FC, APR FC nayo yakinaga na Kiyovu Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ariko yo yorohewe no kubona amanota atatu kuko yatsinze Kiyovu Sport ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ na Ndahinduka Michel.
Ikipe ya Rayon Sport yatinze kubona igitego, kuko nk’uko ikunze kubigenza, Marine FC yari yayiteguye neza ku buryo gufungura amazamu byabanje kugorana. Nyuma yo gukomeza gushakisha igitego, ku munota wa 41 Amissi Cedric yaje gufungura amazamu ubwo yahabwaga umupira mwiza asigaranye numunyezamu.

Icyo gitego cyongereye Rayon Sport ingufu maze myugariro wa Rayon Sport Serugendo Arafat ahita itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 44, ku mupira wari uvuye muri koroneri.
Amakipe yagiye kuruhuka Rayon Sport isa n’iyizeye ko iza gutsinda uwo mukino ku buryo bworoshye, ariko siko byagenze ku mu gice cya kabiri kuko Marine FC yagarukanye ishyaka ryinshi cyane, ndetse ihita ibona igitego ku munota wa 57.
Icyo gitego cyatumye Marine ikomeza gushaka igitego cya kabiri, maze kubera igitutu cyinshi, Serugendo Arafat, yitsinda igitego ku munota wa 70, biba ibitego 2-2.
Iminota 20 ya nyuma y’umukino yaranzwe no gusatira cyane kwa Rayon Sport yari yamaze kumenya ko APR FC bahanganiye igikombe yamaze gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-0.

Gusatira kwa Rayon Sport byabaye iby’ubusa kugeza ku munota wa 90, ubwo yahabwaga Penaliti ku ikosa ryari rikorewe kuri Uwambajimana Leon mu rubuga rw’amahina, maze Fuadi Ndayisenga ayitera neza, bityo Rayon Sport itahana intsinzi y’ibitego 3-2 n’amanota atatu.
Muri uwo mukino kandi hanahembwe umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu kwezi gushize, igihembo gihabwa Dusenge Bertrand wa Marine FC watsinze ibitego bine mu mikino ine yaherukaga.

Mu gihe hasigaye imikino itatu ngo shampiyona irangire, Rayon Sport iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 55, ikaba ikomeje kuyanganya na APR FC, gusa Rayon ikarusha APR FC ibitego bitatu izigamye.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 23 yabaye ku wa gatandatu, i Musanze Mukura Victory Sport yahatsindiye Musanze FC ibitego 3-0, naho Amagaju atsindira Police FC ibitego 3-1 i Nyamagabe.

Indi mikino irakinwa kuri icyi cyumweru tariki ya 6/4/2014, aho AS Kigali yakira Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Espoir FC igakina na Gicumbi i Rusizi naho AS Muhanga ikakira Esperance i Muhanga.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo ari ugufana ariko abafana bajye birinda gusobanura ibyo batazi ese penalite ni ikibazo cyangwa ni ibyifuzo cyawe vuga ko ufana APR FC NAHO IBINDI BYIHORERE KANDI ABANTU BARAVUGA IMANA IKAGENA , MURAKOZE NYIRIGIKOMBE IMANA IRAMUZI,
tuzagitwara aba rayon.
muraho neza bakunzi b’umupira w’amaguru,ndi umufana wa ETENCEL gusa nifuje kubabwira ko ibyo nabonye kuri stade umuganda bidasanzwe aho umusifuzi yibye bigaragarira buri wese Equipe ya Marine.rwose iriya penalty bishobotse bayisiba bitakunda rayon sport ikangaya na marine cg se umusifuzi akirukanwa kuri uwo murimo. naho ubundi ntaho twaba twerekeza ruhago yacu.murakoze.
Imana dusenga irakomeye.
Ariko ninde wazanye izina ry’i bikona
Rayon izatwara igikombe ariko umusifuzi yarabogamye.