Sina Gerome watsinze ibitego bitatu byose bya Rayon Sport (hat trick), ni we wahesheje intsinzi Rayon Sport yari imaze igihe ihagaze nabi.
Ku munota wa kabiri gusa, Rayon Sport yari imaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Sina Gerome n’umutwe, nyuma yo guhanahana umupira wihuta cyane.
Rayon Sport yagaragazaga ko yaje yiteguye neza mukeba wayo, yakomeje kotsa igitutu ari nako ikina umukino unogeye ijisho, maze bidatinze ku munota wa 26 Sina Gerome atsinda igitego cya kabiri, cyari kimeze neza nk’icyo yatsinze mbere, dore yo nacyo yagitsindishije umutwe.
Rayon Sport yakomeje gusatira ariko igice cya mbere kirangira ari bya ibitego 2-0. Igice cya kabiri gitangira, nibwo amakipe yombi yakinnye umukino uringaniye ku buryo wasangaga buri kipe ishakisha uko yabona igitego.
Kiyovu Sport ni yo yagaragazaga ingufu cyane no gushaka kwishyura. Bokota Labama, Djabiri Mutarambirwa, Gahonzire Olave na Julius Bakabulindi bakomeje gushaka uko babona igitego, ariko Marcel Nzarora wari urinze izamu rya Rayon Sport akomeza kubyitwaramo neza.

Rayon Sport yari ihagaze neza cyane ku busatitizi bwa Pappy Kamanzi na Sina Gerome, ndetse no hagati aho Afridis Hategekimana ‘kanombe’ yakinnye neza cyane, baje kuzamukana umupira bawuhererekanya neza cyane, maze Sina Gerome wari wahiriwe cyane atsinda igitego cye cya gatatu, cyashimangiye intsinzi ya Rayon Sport.
Nubwo ariko Rayon yagaragazaga ingufu mu kibuga, ba myugariro bayo bagaragaje kujenjeka mu minota ya nyuma y’umukino aho Kiyovu Sport yabasatitiye maze kwihagararaho birabananira, batsindwa igitego na Olave Gahonzire ku mupira mwiza watewe na Djabiri MUtarambirwa kuri ‘coup franc’.
Kayiranga Baptiste wari umaze gutsinda imikino itandatu muri irindwi yari yarakinnye mbere y’uwa Rayon Sport yavuze ko nta gitangaza kiri mu gutsindwa na Rayon, avuga ko akurikije abakinnyi ikipe ye ikinisha akabagereranya n’aba Rayon Sport ngo nta bwo bitunguranye cyane.
Kayiranga wizera neza ko ikipe ye izagarukana imbaraga kandi igakomeza gutsinda, yavuze ko abakinnyi be bamutunguye, ubwo bananirwaga kubyaza umusaruro amahirwe menshi babonye yashoboraga gutuma banatsinda.
Ali Bizimungu wari umaze gutsinda yavuze ko abakinnyi be bari bamaze iminsi bitegura cyane uwo mukino, kandi ashima uburyo bagaragaje imbaraga ndetse ngo ni ikimenyetso cy’uko bagiye gukomeza kwitwara neza, bakagarurira abakunzi babo icyizere cyari cyaratakaye.
Ali avuga ko kwitwara neza kwabo ahanini babikesha ubuyobozi bw’ikipe kuko ngo nyuma yo kwimukira i Nyanza nta kintu na kimwe abakinnyi bigeze babura.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu APR FC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, yagabanye amanota n’Amagaju mu mukino wabereye ku Mumena, kuko amakipe yanganyije igitego 1-1, naho AS Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ihatsindira Espoir FC ibitego 2-0.
Nubwo Kiyovu yatsinzwe iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 18 ikaba ikurikirwa na AS Kigali ifite amanota 17, APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 12 naho Rayon Sport ikaba yazamutse igera ku mwanya wa cyenda n’amanota icyenda.
Indi mikino y’umunsi wa munani irakinwa kuri icyi cyumweru, aho Marine FC ikina na AS Muhanga kuri Stade Umuganda i Rubavu, Police FC igakina na Etincelles ku Kucukiro, La Jeunesse irakira Musanze FC ku Mumena, naho Mukura yakire Isonga FC kuri Stade Kamena i Huye.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye Nkunda Rayon Ndikumwe nayo 4ev itwereka umucyino Ushimishije haba murwanda ndetse nimahanga..
Nyikundira icyo.
Rayon nikomerezaho abafana tuyirinyuma dushyigikira komite yayo
Ndabashimira cyane uko mutugezaho amakuru meza kandi mashya ariko mujye mutwereka n’amashusho uko byagiye bigenda.Murakoze mukomeze kugira akazi keza kdi nizeye ko igitekerezo cyanjye mucyumvishee.