Rayon Sport yatsinze Etincelles 3-0 ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere

Rayon Sport yakomeje kuba ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindaga Etincelles ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 30/3/2014.

Iyi kipe ariko ikomeje kotswa igitutu na APR FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0, amakipe yombi akaba atandukanywa n’ikinyuranyo cy’ibitego azigamye gusa. Rayon Sport izigamye ibitego 28, APR FC ikazigama ibitego 24.

Rayon Sport yabonye amanota atatu y’uwo munsi ibifashijwemo na Amissi Cedric watsinzemo ibitego bibiri ku munota wa 45 no kuwa 90, ikindi gitsindwa na Ndatimana Robert ku munota wa 70.

Nubwo muri rusange Rayon Sport yakinnye isatira cyane, Mwiseneza Djamal, Fuadi Ndayisenga na Meddie Kagare bakabona amahirwe menshi imbere y’izamu, Etincelles yari yahagaze cyane ku izamu ryayo ibabuza kwinjiza ibitego mu izamu ryayo ryari ririnzwe na Olunga Freddy.

Ibitego 3-0 byatumye Rayon Sport ikomeza kurusha APR FC ibitego 4 izigamye.
Ibitego 3-0 byatumye Rayon Sport ikomeza kurusha APR FC ibitego 4 izigamye.

Rayon Sport yabonye igitego mbere gato y’uko amakipe ajya kuruhuka ubwo Amissi Cedric yatsindaga igitego anyujije umupira muri ba myugariro ba Etincelles bari bakingirije umunyezamu ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Nubwo igice cya kabiri aricyo cyabonetsemo ibitego byinshi, Etincelles FC yagerageje gusatira ndetse ibona penaliti ubwo Serugendo Arafat yafataga umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina, ariko Harorimana Jean de Dieu ayitera mu biganza by’umunyezamu wa Rayon Sport witwa Ndayishimiye Jean Luc bita Bakame. Iyo penaliti yatumye Rayon Sport ikanguka ndetse yongera imbaraga mu gusatira, ihita ibona ibitego bibiri byatsinzwe na Ndatimana Robert na Amissi Cedric.

Ubwo Rayon Sport yakinaga na Etincelles, APR FC nayo yakinaga na Musanze FC ku Kicukiro. Muri uwo mukino APR FC yabonye igitego hakiri kare, ubwo Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy yatsindaga igitego ku munota wa 12.

Nyuma y’icyo gitego amakipe yombi yarasatiranye ariko iminota 45 irangira nta kindi gitego kibonetse, ndetse no mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye umukino urangira ari igitego 1-0.

APR FC yatsinze Musanze 1-0 ikomeza kotsa igitutu Rayon Sport kuko ubu ziranganya amanota 52.
APR FC yatsinze Musanze 1-0 ikomeza kotsa igitutu Rayon Sport kuko ubu ziranganya amanota 52.

Rayon Sport yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 52, ikaba iyanganya na APR FC ya kabiri, gusa Rayon Sport izigamye ibitego 28, APR FC ikazigama ibitego 24.

Indi kipe iri mu z’imbere ni Police FC yafashe umwanya wa gatatu by’agateganyo imaze gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-0 kuwa 29/03/2014 ikagira amanota 41.

Undi mukino wabaye ku cyumweru, Marine FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 i Rubavu, bituma izamuka ku mwanya wa cyenda n’amanota 20, naho AS Muhanga iguma ku mwanya wa 12 n’amanota 15.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka