Rayon Sport yatangiye igikombe cy’Amahoro inyagira Sunrise ibitego 5-1

Ubwo imikino y’igikombe cy’Amahoro yatangiraga kuri uyu wa kabiri tariki 18/3/2014 aho yari muri 1/16 cy’irangiza, ikipe ya Rayon Sport yanyagiye Sunrise FC ibitego 5-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sport yari yasezerewe ku ikubitiro mu gikombe cy’Amahoro giheruka itsinzwe na Bugesera FC, yorohewe cyane no gusezerera Sunrise FC ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, kuko ku munota wa 20 gusa Kapiteni wa Rayon Sport Fuadi Ndayisenga yari amaze kubona igitego cya mbere.

Amissi Cedric wigaragaje cyane muri uwo mukino yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 28, ashyiramo icya gatatu ku munota wa 46, ndetse anatsinda icya kane ari nacyo cye cya gatatu ku munota wa 55, mbere y’uko Fuadi Ndayisenga atsinda icya gatanu ku munota wa 60.

Amissi Cedric (ubanza ibumoso) yatsinzemo ibitego bitatu afasha Rayon Sport gukomeza muri 1 cya 8 cy'irangiza.
Amissi Cedric (ubanza ibumoso) yatsinzemo ibitego bitatu afasha Rayon Sport gukomeza muri 1 cya 8 cy’irangiza.

Kuri Stade ya Mumena, Etincelles yasezerewe na Etoile de l’Est yo mu cyiciro cya kabiri, hitabajwe za penaliti maze Etoile de l’Est yinjiza 6-5, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 yagenewe umukino.

Mu mukino watangiye saa saba ku kibuga cya FERWAFA i Remera, Gicumbi FC yasezereye Unity FC iyitsinze ibitego 2-1, kuri icyo kibuga kandi Musanze FC ihasezerera Gasabo United iyitsinze ibitego 3-0.

AS Muhanga yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, yasezereye Interforce iyitsinze ibitego 2-1, Kirehe FC isezerera INtere FC, mugenzi wayo yo mu cyiciro cya kabiri, iyitsinze ibitego 3-1, naho Aspor isezerera Sorwathe ku bitego 4-2.

Imikino yindi ya 1/16 cy’irangiza irakomeza kuri uyu wa gatatu tairiki ta 19/3/2014, aho Police FC yasezerewe ku ikubitiro na AS Muhanga umwaka ushize ikina na Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Isonga FC igakina na Kiyovu Sport ku Kicukiro.

Sunrise FC yasezerewe na Rayon Sport itsinzwe ibitego 5-1.
Sunrise FC yasezerewe na Rayon Sport itsinzwe ibitego 5-1.

I Musanze, SEC FC irahakinira na Marine FC, APR FC ikine n’Akagera i Rwamagana, Vision FC yakire Esperance FC ku Mumena, naho Amagaju yakire United Stars i Muhanga saa saba.

Mukura VS irakina na Vision Jeunesse Nouvelle i Muhanga saa cyenda n’igice, naho ku wa kane Espoir FC ikazakina na Pepiniere i Muhanga.

Umukino wagombaga guhuza AS Kigali yatwaye icyo gikombe ubushize na Rwamagana City wigijweyo, kuko iyo kipe y’umugi wa Kigali irimo kwitegura umukino wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cya ‘Confederation Cup’ uzayihuza na Difaa El Jadida yo muri Maroc kuri uyu wa gatandatu.

AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka imaze gutsinda AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma, binayihesha guhagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), iyo kipe ubu ikaba igeze muri 1/8 cy’irangiza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Theo iki gitego kimwe Sunrise yagikuye hehe?

Alexis yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka