Rayon Sport yakuye inota rimwe kuri Azam, KCCA itsinda Gor Mahia

Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 8/8/2014 i Kigali hatangiraga imikino ngarukamwaka ya ‘CECAFA Kagame Cup’,Rayon Sport ihagarariye u Rwanda yatangiye inganya ubusa ku busa na Azam yo muri Tanzania, naho ikipe ya KCCA yo muri Uganda iba iya mbere mu kubona amanota atatu ubwo yatsindaga Gor Mahia yo muri kenya ibitego 2-1.

Rayon Sport yagiye mu kibuga saa kumi n’imwe z’umugoroba ari nawo mukino wagombaga gufungura ku mugaragaro irushanwa, yagaragaje intege nkeya mu gice cya mbere, kuko yarushijwe cyane na Azam byaba mu kwiharira umupira, amashoti menshi ndetse n’amahirwe imbere y’izamu ariko inanirwa kubona igitego mu minota 45.

Rutamizamuwa Rayon Sport Mutombo Govin yaguze muri Espoir FC yagerageje gushaka igitego ariko birananirana.
Rutamizamuwa Rayon Sport Mutombo Govin yaguze muri Espoir FC yagerageje gushaka igitego ariko birananirana.

Rayon Sport yari ifite abakinnyi babiri bashya mu kibuga barimo Yossa Bertrand yaguze muri Mukura ndetse na Mutombo Govin wavuye muri Espoir FC, yagerageje kwikosora mu gice cya kabiri ubwo yinjizaga Hategekimana Aphrodis na Kambale Salita Gentil, bagabanye igitutu baterwaga n’ubusatitizi bwa Azam bwagaragaje ingufu.

Rayon Sport yagaragazaga kutamenyerana neza yakomeje ariko gukora amakosa muri ba myugariro ariko amahirwe ya Azam yabonywe kenshi na rutahizamu wayo Kipre Herman Tche Tche ananirwa kuyabyazamo igitego.

11 ba Rayon Sport babanje mu kibuga.
11 ba Rayon Sport babanje mu kibuga.

Rayon Sport yashatse cyane igitego mu minota ya nyuma ubwo yinjizaga mu kibuga rutahizamu mushya w’umunya Togo Sekle Yao Zico ariko nawe ntiyabasha kubonera Rayon Sport igitego.

Jean Francois Losciuto, umutoza wa Rayon Sport yavuze ko ashima Imana kuba atatsinzwe uwo mukino kuko ngo ikipe ye itari ku rwego rwo hejuru yifuzaga, ariko ngo bagiye gukaza imyitozo ku buryo imikino itaha bazayitsinda.

11 ba Azam babanje mu kibuga.
11 ba Azam babanje mu kibuga.

Mugenzi we wa Azam Onog Joseph yavuze ko ashima uko ikipe ye yitwaye kuko hari abakinnyi be bakomeye atabashije kuzana kuko bamenyeshejwe ko bazasimbura ikipe ya Young Africans batinze, ariko ngo yizeye kuzitwara neza muri iryo rushanwa kuko ngo bakinnye na Rayon Sport ari nta myitozo ihagije bakoze.

Undi mukino wo mu itsinda rya mbere wahuje KMKM yo muri Zanzibar na Atlabara yo muri Sudan y’Amajyepfo urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Rayon Sport izasubira mu kibuga ku cyumweru tariki 10/8/2014 ikina na Adama City yo muri Ethiopia naho Azam FC ikazakina na KMKM.
Mu itsinda rya kabiri, KCCA ya Uganda yatsinze Gor Mahia ibitego 2-1.

Brian Majwega na Brian Omony nibo batsindike KCCA naho igitego kimwe cya Gor Mahia cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya Uganda Dan Sserunkuma

Imikino ya CECAFA Kagame Cup irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9/8/2014, aho Vital’o yo mu Burundi ifite igikombe giheruka ikina na Banadir yo muri Somalia saa saba, Police FC yo mu Rwanda ikaza gukina na na El Mereikh yo muri Sudan cyenda naho APR FC ikaza gucakirana na Atletico yo mu Burundi saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka