Kuva mu mujyi wa Kigali yerekeza i Nyanza yari iherekejwe n’imodoka z’urwererane abafana baririmba babyina bavuza vuvuzela, induru nyinshi z’urusobe, imirishyo y’ingoma n’ibindi.
Mu nzira zose yanyuragamo niko yasangaga abaturage bayitegerereje ku mihanda babona ihingutse bose bagakoma induru bamwe bagira bati karibu iwanyu ku ivuko abandi bakungamo ko ikipe ya Rayon Sport ije yisanga ku gicumbi gicumbikiye umuco Nyarwanda bashaka kuvuga mu karere ka Nyanza.

Ubwo yari igeze kuri sitade y’akarere ka Nyanza ari naho umuhango wo kuyakira ku mugararo abantu bari baturutse mu duce twose tw’igihugu harimo n’Abanyenyanza batuye mu mujyi wa Kigali bari bayiherekeje bayiririmbiye karahava.
Mu gihe umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yafataga ijambo ibyishimo mu bafana byarushishejo kwiyongera maze bamuca mu ijambo batangira kuririmbira bamwe bagira bati: “Meya wacu! Meya wacu!” abandi nabo bagahanika amajwi basubiramo indirimbo zayo zitandukanye yahimbiwe maze amajwi y’abafana akaba uruvangitirane.

Icyakora n’ubwo byari bimeze gutyo inzego z’umutekano zakomeje gukomakoma abafana basabwa gucisha make maze umuyobozi w’akarere ka Nyanza ageza ijambo ku mbaga y’abantu bari bitabiriye ibyo birori byo kwakira ikipe ya Rayon Sport.
Nk’uko Murenzi Murenzi Abdallah yabisobanuye ikipe ya Rayon Sport izitabwaho n’akarere ka Nyanza kayishyurire imishahara y’abakinnyi n’ibindi byangombwa izakenera. Yakomeje avuga ko abakinnyi b’iyo kipe bazajya bacumbikirwa ndetse bakanagaburirwa.
Yagize ati: “Ukugaruka kwa Rayon Sport mu karere ka Nyanza ni umunsi wo kwisubiza icyubahiro cyayo nk’uko yahoze kandi ni amateka isize atazibagirana”.

Ababonye uburyo Rayon Sport yakiriwe mu karere ka Nyanza bavuga ko ibirori nk’ibyo yaherukaga kubikorerwa igihe yatahukanaga igikombe cya CECAFA ikivanye i Zanzibar mu 1998.
Jean Pierre Twizeyeyezu
National Football League
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
mushakeumuhini mukubite abarezi
genda gikundiro Turagukunda, kdi Tuzakugwa inyuma
titi ndakwemeye
Ishyari ni ishyano
Ariko njye ndibaza ese mu mihigo akarere ka Nyanza beretse Prresident wa Republic harimo ibya Rayons Sports??? please twe kuvanga Polique na Sports, ubwo amafaranga yo guteza abaturage ba Nyanza agiye kujya ayobera mu gufasha ikipe, abaturage baricwa n’inzara, bamwe ntibashobora kwiyishyurira Mituelle de santé hanyuma ngo akarere kagiye gufasha ikipe, biteye agahinda, njye nsimbishigikiye na busa, vivez notre President.
RAYON SPORT KAZE NEZA I NYANZA
Ubundi umugi uba ugoye.tubifurije ibihe byiza.gikundiro oyeee
nunkuri nukuri rayon sport irasubijwe kandi nabafana tiyiri inyuma gusa abanyenyanza bazayifate neza kandi nayo nizera ntashidikanya ko izadushimisha
narindi i byumba
Ubwo ikipe ibonye aho itura, abakinnyibakaba batazirukanwa mu nzu cg ngo baburare nihakurikireho gushyiraho abakozi bahoraho bashinzwe management y’ikipe.
Hageho uburyo bwo kumenya abakunzi ba RAyon Sports hakoreshejwe amakarita y’abanyamuryango (mbese nk’abitwa socios kuri Barcelone cg za Real Madrid).
Amakarita abe mu byiciro hakurikijwe uko buri wese yibashije, nka 10.000, 20.000,50.000, 100.000 ndetse n’andi babona biri ngombwa.
Umuntu yishyure kuri acount muri bank atange ifoto na bank slip bamukorere ikarita.
Mbese buri wese ukunda Rayon Sport abe afite ahantu yanditse kandi atanga umusanzu n’iyo cyaba igiceri cya 20 cg 10.
Ahasigaye muzabona umusaruro binazanira akarere ubwako.
Jyewe ndabashimiye

ubwo mubaye abakarere ka nyanza twe abumugi tubavuyeho kuko natwe dufite iyakarere kaco, gSENYI BYYYYYYEEEEEEEEEEE
ko ntabonamo comission icyura impunzi.gasenyi weeeeeee nzaba ndeba