Rayon Sport yageze muri ¼ muri CECAFA nyuma yo kunyagira Ports 4-1

Rayon Sport yabonye itike yo gukina ¼ cy’irangiza mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup ibera muri Soudan nyuma yo kunyagira Ports yo muri Djibouti ibitego 4-1 kuri uyu wa mbere tariki 24/06/2013.

Rayon Sport yari itegetswe gutsinda uwo mukino kugirango yizere kujya muri 1/4 cy’irangiza, yabanje gutsindwa igitego kuri ‘coup franc’ ya Ports ku munota wa karindwi.

Nyuma y’icyo gitego Rayon Sport yasatitiye cyane ishaka kwishyura ariko kuboneza imipira mu izamu birananirana kugeza ku munota wa 45, ubwo Hamisi Cedric yishyuraha icyo gitego mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Mu kujya kuruhuka, umukinnyi wa Ports utishimiye imisifurire
y’umusifuzi, yamuteyeho amahane ahita amuha ikarita itukura.

Icyo cyuho cyasizwe n’uwo mukinnyi wa Ports, nicyo cyatumye iyo kipe ihagararye Djibouti irushwa cyane mu gice cya kabiri, maze mu minota 20 gusa, Hamisi Cedric ayitsinda ibitego bitatu wenyine.

Uyu musore ukomoka mu Burundi, ni nawe yafashije Rayon Sport gukura inota rimwe imbere ya Electric Sports yo muri Chad ubwo yatsindaga igitego cyo kunganya ibitego 3-3 ku munota wa 93 w’umukino.

Igitego cya kane cya Rayon Sport yatsinze Ports, cyinjijwe na Kambale Salita Gentil nyuma y’akavuyo kabaye ku izamu ryayo, ku mupira wari utewe na Djamal Mwiseneza.

Intsinzi ya Rayon Sport yashimangiye ko yegukanye umwanya wa kabiri mu itsinda B, ikaba igomba kuzakina na Uganda Revenue Authority (URA) muri ¼ cy’irangiza.

Rayon Sport igeze muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gutangira nabi irushanwa, aho yanganyije na Electric Sports yo muri Chad ibitego 3-3, ikanatsindwa na Express yo muri Uganda ibitego 2-1.

Muri iryo tsinda, Express niyo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Electric Sport yo muri Chad yanahise isezererwa, dore ko yarangije iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri gusa.

APR FC nayo izakina n’ikipe yo muri Uganda

APR FC nayo ihagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa, yari itegereje kumenya ikipe izakina nayo muri ¼ cy’irangiza, izakina na Express yo muri Uganda. APR FC yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere, nyuma yo gutsinda Elman yo muri Somalia, ikanganya na El Merreikh yo muri Soudan na Vital’o yo mu Burundi.

Kuba yarabaye iya kabiri mu itsinda, APR FC izakina na Express yo muri Uganda yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri.

Indi mikino ya ½ cy’irangiza, izatangira ku wa gatatu tariki 26/06/2013, Al Ahly Shandy yo muri Soudan yabaye iya mbere mu itsinda rya gatatu, izakina na mugenzi wayo El Merreikh yabaye iya gatatu mu itsinda rya gatatu.

Undi mukino wa ¼ cy’irangiza uzahuza Vital’o yo mu Burundi yagukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere, ikazakina na Ports yabaye iya gatatu mu itsinda rya kabiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amakipe yose ahagarariye u Rwanda muri soudan nakomereze aho tubari inyuma.

Aphrodis ntawuruhunga yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Twishimiye kuzamuka muri 1/4 kw,amakipe ahagarariye u Rwanda bakomereze aho kabisa tubarinyuma.

Muganiririzi Shagari yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Rayon Sport ni hatari kabisa gusa byagera kuri Hamisi we bikaba akurusho mbifurije kugera kure hashoboka muri iri rushanwa.

Twizeriman Jean pierre. yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka