Rayon Sport ngo iri kuvugana n’umutoza Richard Tardy

Umuyobozi wa Rayon Sport, Ntampaka Theogene, yemereye abanyamakuru ko iyi kipe iri mu biganiro n’umutoza Richard Tardy wahoze mu mavubi ariko ntiyatanga igihe azaba yagereye mu ikipe.

Yagize ati “ikiri ukuri ni uko muri Rayon harimo akazi k’umutoza mukuru. Nibyo koko turimo kuvugana na Tardy ariko sinakwizeza abantu ngo azaza ejo cyangwa ejo bundi”.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti mu kwitegura shampiyona, ikipe ye yari imaze kunganyamo na Gicumbi FC igitego kimwe kuri kimwe kuri sitade ya Kigali tariki 12/10/2014.

Tardy wifuzwa na Rayon sport yagejeje ikipe y'igihugu U17 mu gikombe cy'isi muri 2011.
Tardy wifuzwa na Rayon sport yagejeje ikipe y’igihugu U17 mu gikombe cy’isi muri 2011.

Nyuma y’uko uwari umutoza w’ikipe ya Rayon Sport, Jean Francois Loscuito asezereye ku kazi ke atakamazeho n’amezi abiri, byari bimaze iminsi bivugwa ko iyi kipe irimo kuvugana n’abatoza batandukanye, ariko ntibyemezwe n’abayobozi bayo.
Umuyobozi wa Rayon Sport avuga ko ikihutirwa mu ikipe ari ugukemura ibirebana n’abakinnyi naho umutoza we byoroshye guhita aboneka.

Sina Jerome yagaragaye ku kibuga ariko ntiyakinnye

Kuri uyu mukino wahuje Rayon Sport na Gicumbi FC hanagaragaye umukinnyi Sina Jerome ikipe ya Rayon iherutse kugarura avuye muri Police FC. Uyu mukinnyi yagaragaye mu bafana yambaye bisanzwe ndetse ntiyari yiteguye gukinira Rayon kuri uwo mukino.

Amakuru avuga ko Sina yaba yaje kuvugana na Rayon kubyo yakorerwa ngo abe yayikinira, dore ko we na mugenziwe Mutuyimana Mussa boherejwe na Police FC muri Rayon batemera uburyo bwakoreshejwe.

Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga ku mukino na Gicumbi FC.
Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga ku mukino na Gicumbi FC.

Kuri uyu mukino ni uko ikipe ya Rayon Sport yakinishije abakinnyi benshi yazamuye bamwe bava ahandi abandi bavuye mu ikipe nto ya Rayon. Abakinnyi babiri b’abanyamahanga Makenzi na Ndayisenga Fouadi utemera ko ari umunyamahanga nibo babanjwe mu kibuga, naho abandi bose bari Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Rayon Sport arizeza abafana bayo ko ibibazo byose bigiye gukemuka mbere y’uko shampiyona itangira kuwa 18 uku kwezi, hakaba hasigaye iminsi 4 gusa.

Umutoza wungirije wa Rayon Sport, Habimana Sostene bita Rumumba, akaba ari nawe urimo gutoza iyi kipe avuga ko Rayon ihagaze neza kandi itoroshye nkuko hari ababibona batyo, bashingiye ku kuba itarageze ku mukino wa nyuma muri CECAFA Kagame Cup, ndetse no kuba yararekuye abakinnyi bayo bari bakomeye.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mwaka Rayon ishobora kwisanga mu makipe icumi ya nyuma tu !!!!!!!!

bigabo yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka