Rayon Sport ngo irahagarika amarushanwa niba umukino wayo na APR FC udakinwe ku cyumweru

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwatangaje ko butemera isubikwa ry’umukino wayo na APR FC wagombaga gukinwa ku cyumweru tariki 23/3/2014, ndetse ngo niba uwo mukino utabereye igihe wari wateganyijwe mbere, iyo kipe izahagarika amarushanwa yose yari irimo muri uyu mwaka wa 2014.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/03/2014, rishyizweho umukono n’umuyobozi wa Rayon Sport, Theogene Ntampaka, rivuga ko baterema ibyemezo by’uko umukino wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sport na APR FC kuri icyi cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo usubitswe ku mpamvu z’umutekano.

Muri iyi baruwa Rayon Sport iravuga ko umukino wayo na APR FC zikurikiranye muri shampiyona ugomba kuba ku munsi wateganyijwe cyangwa ikava mu marushanwa yose y'uyu mwaka irimo mu Rwanda.
Muri iyi baruwa Rayon Sport iravuga ko umukino wayo na APR FC zikurikiranye muri shampiyona ugomba kuba ku munsi wateganyijwe cyangwa ikava mu marushanwa yose y’uyu mwaka irimo mu Rwanda.

Iri tangazo rya Rayon Sport ryasohotse nyuma y’irindi ryasohowe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuwa kabiri tariki ya 18/03/2014 rivuga ko, nyuma yo kuganira na Polisi y’igihugu cy’u Rwanda, basanze umukino wa Rayon Sport na APR FC ugomba gusubikwa kuko ngo kurinda umutekano w’abafana bazaza ari benshi polisi y’u Rwanda isanga bitayorohera.

Akenshi umukino uhuza ayo makipe y’amakeba mu Rwanda ubera kuri sitade Amahoro i Remera, ariko muri iyi minsi iyo sitade ntabwo irimo gukoreshwa kuko irimo gusanwa. Gusa mu myaka yashize, n’ubwo bitabaye kenshi hari igihe uwo mukino wajyanwaga i Muhanga cyangwa se kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

N’ubwo mu itangazo rya FERWAFA rivuga ko yabiganiriyeho n’inzego zirebwa n’uwo mukino harimo na Rayon Sport byarebaga ku buryo bwihariye, ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu karere ka Nyanza bwo buvuga ko butemera icyo cyemezo.

Iri ni itangazo FERWAFA yasohoye isobanura impamvu umukino uzasubikwa, kuko ngo inzego z'umutekano zitazabasha gucunga umutekano w'abazawitabira.
Iri ni itangazo FERWAFA yasohoye isobanura impamvu umukino uzasubikwa, kuko ngo inzego z’umutekano zitazabasha gucunga umutekano w’abazawitabira.

Nk’uko yabigaragaje mu itangazo yasohoye, Rayon Sport ivuga ko ngo atari ubwa mbere umukino w’ayo makipe afite abafana bensi mu Rwanda, ubereye kuri sitade ya Kigali cyangwa se n’ahandi hatari kuri sitade Amahoro, kandi ngo umutekano wagiye ucungwa neza cyane.

“Tuzi neza ko Police yacu ifite ubushobozi buhagije bwo kurinda umutekano aho ariho hose mu gihugu, ndetse ko atari bwo bwa mbere icyo kibuga cyakira umukino w’amakipe yombi kandi umutekano ukagenda neza”; nk’uko bigaragara mu itangazo rya Rayon Sport.

Umukino uhuza aya makipe ukunze guhuruza imbaga yagutse y'abafana.
Umukino uhuza aya makipe ukunze guhuruza imbaga yagutse y’abafana.

FERWAFA yari yavuze ko uwo mukino uzashakirwa ikindi gihe wazabera mu minsi iri imbere, igihe sitade Amahoro irimo gusanwa ubu yazaba imeze neza ku buryo yakoreshwa, ariko Rayon Sport yo ivuga ko itazategereza icyo gihe, ahubwo mu gihe ari nta gikozwe ngo uwo mukino ube ku cyumweru, izahita isezera mu marushanwa yose ateganyijwe mu mwaka w’imikino wa 2013-2014.

Rayon Sport niyo izishyuza kuri uwo mukino, ariko iravuga ko kuba kandi ngo baramenyeshejwe izo mpinduka bakererewe, hari igenamigambi yari yamaze gukora rijyanye n’uwo mukino mu rwego rw’amafaranga yari kuzavamo akabafasha mu gukemura bimwe mu bibazo by’ubukungu bafite, ku buryo ngo uwo mukino utabaye, batabasha gukomeza amarushanwa.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports utuye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali yabwiye Kigali Today ko APR FC ifite abakinnyi bakomeye bavunitse, ikaba ngo yifuza cyane ko uyu mukino wasubikwa ukazakinwa baragarutse mu kibuga.

Iyi kipe ngo yiyemeje guhagarika amarushanwa yo mu Rwanda yose niba umukino wayo na APR FC wigijwe inyuma.
Iyi kipe ngo yiyemeje guhagarika amarushanwa yo mu Rwanda yose niba umukino wayo na APR FC wigijwe inyuma.

Icyo kibazo kivutse habura iminsi itandatu ngo shampiyona irangire, Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 46, ikaba irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere ari nayo zagombaga guhura ku cyumweru.

Kigali Today iracyagerageza kuvugana n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo tumenye icyemezo riza gufata mu gihe Rayon Sport yanze izo mpinduka.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 10 )

Mbega Ngo Ferwafa Iraseba?Nisebe Yonyine Ireke Gusebya Police Yacu Kuko Irabishoboye.Nonese Police Icunga Umutekano Wigihugu Cyose Yananirwa Nibihumbi Icumi Byabanyarwanda?Byongeye Twitonda?

Gatwaza Deo yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

hahahahaha mr,degore arigaragaje kweri mission ye irangiritse,afande amweretseko batakoranye amafunzo aramwitakana,imana nayo yihesha icyubahiro kandi iziyerekana byanyabyo samedi 2rayon vs1apr

donath yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

njye ndumva APR FC ifite ikindi kibazo kuko police y’ urwanda iri care kurinda umutekano kukibuga ntibyayinanira sawa mureke dutegereze umwanzuro

Munyemana JMV yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

DEGORE YAVUYE MU NTARE I NTARE NA KADEMI YA A P R ARK YAGARAGAYE

TETA yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ntabwo Rayon arinsina ngufi kandi tuzinezako umutekano ariwose nibareke nayo ifite uburenganzira busesuye ntamutekano wigeze ubura mu Rwatubyaye.

bebe yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

GUSA MBONA BARAHUBUTSE GUFATA UMWANZURO CYANE CYANE BARABIZIKO ARIBO BAGIRA ABAFANA BENSHI GUSA NAWE BAHIMA KD NA WUZABINGINGA

sheilla yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

ariko iyi kipe ko yigize akaraha kajyahe? nitutze none nide wayitumye kugira ibirarane mubakinnyi dore ko aricyo cyatumye isizora ngo nitawukina ntirirema, sinzi aho niri numvishije basebya polisi y’igihugu ngo yananiwe kubarindira umutekano wuwo mukino? mbega gusebanya, bakore ibindi ariko bareke gusebanya kuko niba hari inzego zishoboye akazi kazo muri iki gihugu polisi yaza kumwanya wambere!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Kabisa ibi ni byo his excellency adusaba, kutaba insina ngufi. Rayon yihagazeho none FERWAFA yumiwe, ndaba ndeba ibyo Vincent asobanurira Police, yanditse ngo "bisabwe n’inzego z’umutekano", none zamwitakanye!!

Alpha yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

hahaha, ko mbona rayon yafashe gahunda ya fake ra? irumva se kwimura umukino yo nta nyungu byayiha koko, nibagume hamwe bavaneho amatiku ibi ntabwo byemewe

mahoro yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Mwagombye kubaza police koko niba ntabushobozi ifite bwo kurinda umutekano!

Richard yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka