Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’imikino ishyirwaho na FERWAFA, Kiyovu Sport yagombaga kwakira Rayon Sport kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ariko amakipe yombi ntabivugaho rumwe.
Mu kiganiro twagiranye na Olivier Gakwaya, umunyamabanga wa Rayon Sport, yavuze ko Kiyovu Sport yabasabye ko umukino wabo bawukina tariki 31/12/2011 kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri ariko Rayon Sport irabahakanira kuko ngo babibabwiye hari izindi gahunda zijyanye n’Ubunani bamaze gufata.
Gakwaya yabivuze muri aya magambo « Nibyo koko Kiyovu Sport yaratwegereye turaganira ariko ntitwagira icyo twumvikana kuko twamaze gufata izindi hagunda. Kugeza ubu umutoza wacu yamaze kwemerera abakinnyi ko nyuma y’umukino wa Kiyovu azabaha ikiruhuko cy’ubunani, bivuze ko tariki 29/12/2011 bazahita bajya iwabo. Ubwo rero ntabwo bashobora kuboneka tariki 31/12/2011 nk’uko Kiyovu ibyifuza ».
Umunayamabanga wa Kiyovu Sport we avuga ko Rayon Sport yirengagiza ibyo basezeranye akongeraho ko we azi neza ko umukino uzaba ku wa gatandatu saa kumi n’ebyiri kuri stade Amahoro.
Ikibazo nk’iki kandi cyavutse hagati ya APR FC n’Amagaju zagombaga gukinira i Nyamagabe kuri uyu wa gatatu. APR FC ngo yifuza ko umukino waba ku wa kane kuko abakinnyi bayo basanzwe bakina mu ikipe y’igihugu ngo bagifite umunaniro bagiriye mu mukino wahuje Amavubi n’abakinnyi bakina i Burayi.
Ku ruhande rw’Amagaju bo bavuga ko batunguwe n’icyo cyifuzo kandi ko baramutse bakinnye uwo mukino ku munsi batiteguye byabateza igihombo.
Hagati aho ariko amakuru dukesha itangazao riri ku urubuga rwa interineti rwa FERWAFA avuga ko umukino wamaze kwimurwa nk’uko byifujwe na APR ukaba uzakinwa tariki 29/12/2011.
Iryo tangazo ryasohotse nyuma y’aho aya makipe ananiranywe kumvikana, rivuga ko ubuyobozi bwa APR FC, Amagaju, ndetse n’ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda (ARAF) babimenyeshejwe.
Nyuma yo kubona iryo tangazo, twagerageje kuvugana n’impande zirebwa n’icyo kibazo ariko ntibyadukundira.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|