Rayon Sport na Kiyovu Sport ku mukino wa nyuma wa ‘Football Rwanda Media Cup’
Kuri icyi cyumweru tariki 22/9/2013, ikipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport nizo zikina umukino wa nyuma w’igikombe cyateguwe na Kompanyi yitwa ‘Football Rwanda Media’, nyuma yo kwitwara neza zigasezerera Mukura Victory Sport na AS Kigali muri ½ cy’irangiza.
Mu mukino ya ½ cy’irangiza yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/9/2013, Rayon Sport yatsinze Mukura ibitego 3-1. Rutahizami wayo mushya, Samson Njekechi ukomoka muri Uganda yayitsindiye ibitego bibiri, naho icya gatatu gitsindwa na Kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga.
Mukura yahawe ikarita y’umutuku ku mukinnyi wayo Habimana Pappy, yatsinze igitego kimwe cyinjiwe na Cyiza Hussein.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza, Kiyovu Sport yatsinze AS Kigali igitego 1-0. Laudit Mavugo wagiye muri Kiyovu Sport avuye muri AS Kigali, niwe watsinze igitego kimwe cya Kiyovu Sport cyagaragaye muri uwo mukino.
Umukino wa nyuma uhuza Rayon Sport na Kiyovu Sport urabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri icyi cyumeru kuva saa cyenda n’igice.
Aya makipe ahora ahanganye mu mupira w’u Rwanda, ni ku nshuro ya kabiri agiye guhura mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kuko yaherukaga gukina umukino wa gicuti warangiye anganyije ibitego 2-2.
Ni ku nshuro ya kabiri aya makipe agiye guhura muri iryo rushanwa kuko no muri Mutarama uyu mwaka ubwo ‘Football Rwanda Media cup’ yatangizwaga, ayo makipe yahuriye ku mukino wa nyuma maze Rayon Sport itsinda ibitego 3-0.

Football Rwanda Media, ni Kompanyi nyarwanda igamije guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu gufasha amakipe kwishyuza no kwinjiza neza abafana ku bibiga, ndetse no gufasha abakinnyi kubona amakipe hirya no hino ku isi, binyuze cyane cyane mu kubafasha kubona amashuro bakoresha bimenyekanisha.
Amakipe yose uko ari ane yitabiriye iryo rushanwa, afite abakinnyi bashya arimo kumenyereza, mbere y’uko shampiyona ya 2013/2014 itangira ku wa gatandatu tariki ya 28/9/2013.

Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|