Rayon Sport isoje umwaka iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Musanze 2-1
Ikipe ya Rayon Sport irangije umwaka wa 2013 iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, ikaba yabishimangiye ku cyumweru tariki ya 29/12/2013 ubwo yatsindaga Musanze FC ibitego 2-1 kuri Stade Ubworoherane i Musanze.
Ibitego bya Abouba Sibomana na Meddie Kagere byatumye Rayon Sport yari iri ku mwanya wa mbere iwugumaho, ikaba ikurikiwe na APR FC yatsinze AS Muhanga ibitego 3-1 i Muhanga.
AS Kigali yari yatakaje amanota mu mikino ibiri yaherukaga, aho yanganyije na Marine igakurikizaho gutsindwa na Rayon Sport, yatahanye amanota atatu ubwo yatsindaga Kiyovu Sport ibitego 2-1 bya Murengezi Rodrigues na Hamidou Ndayisaba, naho icya Kiyovu Sport gitsindwa na Julius Bakkabulindi.
Kuri Stade Umuganda i Rubavu, Police FC yahanyagiriye Marine ibitego 5-0 harimo bitatu bya Twagizimana Fabrice na bibiri bya Tuyisenge Jacques, Amagaju anganya na Etincelles 2-2 i Nyamagabe, naho Esperance itsindirwa ku Mumena na Gicumbi FC igitego 1-0.
Mukura ikomeje gutsindwa umusubizo yongeye kwitwara nabi ubwo yatsindwaga na Espoir FC igitego 1-0 i Rusizi.
Rayon Sport yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 28, APR FC ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 27, AS Kigali ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.
Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 24, ikayanganya na Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu ariko Police FC izigamye ibitego byinshi.
Esperance n’Amagaju zirangije umwaka zihagaze nabi cyane, kuko Esperance iri ku mwanya wa 13 n’amanota 7, ikayanganya n’Amagaju ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, ariko Amagaju afite umwenda w’ibitego byinshi kurusha Esperance.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
oh!reyon tukwifurije gutangira umwaka utsinda na moultaniya ku 2/01/2014